Gasabo:Kimihurura isuku,igisobanuro cya Kigali itoshye kandi itekanye

Share

Mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo,Hararangwa isuku yerekana igisobanuro cy’umujyi wa Kigali utoshye kandi utekanye .

Umunyamakuru w,Uruvugiro.com yatembereye bimwe mu bice bigize uyu murenge wa Kimihurura maze akuzanira amwe mu mafoto atandukanye mu murenge wa Kimhurura biranga isuku.

Ibiro by’umurenge wa Kimihurura
Hirya no hino uhasanga ahagenewe imyanda muri uyu murenge wa Kimihurura
Abauturage basukura ubusitani aho batuye
Imihanda ihora ikubuye itarangwamo umwanda
Abaturage isuku bayigize umuco
Abaturage ntabo bagihurira n’ibyondo bahashashe amapave
Imyanda ibora n’itabora abaturage barayivangura
Mu maresitora ahategurirwa amafungura usanga harangwa n’isuku
Murekatete Patricia, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura Murekatete Patricia, yagize ati “Muharanire ibitekerezo bizima, niyo suku y’umutima, twiyubakire umurenge wacu, akarere kacu n’igihugu cyacyu.” yongeye kukangurira abaturage kugira isuku mu byo bakora byose kuko isuku ari isoko y’ubuzima, bakarangwa n’isuku ku mubiri, aho batuye, aho baryama ndetse no kwita ku isuku y’ibiribwa Isuku ni nziza nta we ugomba kuyibwirizwa.

Iyo udafite isuku bikugiraho ingaruka ndetse n’abo muturanye zikabageraho. Ikidushimisha ni uko abaturage bacu ubona twese dushishikajwe no kwita ku isuku

Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda batangije ubukangurambaga ku isuku n’umutekano ku nshuro ya munani, bavuga ko bagiye kwibanda cyane mu ngo zituye hamwe, muri karitsiye, mu bikorwa by’isuku no kubungabunga umutekano ku bufatanye n’abaturage.

Ni igikorwa cyatangijwe ejo hashize tariki ya 30 Mutarama 2019, aho ubwo bukangurambaga buzagera kuwa 16 Kamena 2019, ku nsanganyamatsiko igira iti “Haranira Kugira Umujyi Ukeye, Utoshye kandi Utekanye”.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up