Abaturage barasabwa kwubahiriza amategeko agenga imyubakire

Share

Ni kenshi usanga hari abaturage batandukanye batangaza ko barenganyijwe n’abayobozi cyane cyane abinego z’ibanze babashinja ko babasenyera mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa bagatangaza ko babatse ruswa nyamara wababaza icyo bashingiraho bashinja abayobozi ruswa bakakibura.

Inzu yasenywe mu kagari ka biryogo
Bimwe mu bisigazwa by”inzu harimo amabati
Nyuma yo kwinangira gukuraho ibyo yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko hafashwe umwanzuro
Inzu yasigaye inegetse ku mugina

Mu cyumweru Gishize mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge hari umuturage wasenyewe n’ubuyobozi bw’akagari ka Biryogo nyuma y’ukwihanangirizwa inshuro nyinshi, akanasabwa gukuraho bimwe mu bigize iyi nzu yashizeho binyuranyije n’amategeko ariko agakomeza kwubaka, Yongeye kwibutswa ko ari kwubaka binyuranyije n’amategeko kuko atigeze asaba icyangombwa cyo gusana aranga abirengaho birangira ubuyobozi bw’akagari bubisenye.Nk’uko Umunyamabanga shingwa bikorwa w’akagari ka Biryogo Ndayambaje Kalima Augustin yabitangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com.

Umunyamabanga shingwa bikorwa w’akagari ka Biryogo

Hashize imyaka umunani umujyi wa kigali utangaje ko Uwubatse mu kajagari ntagomba kubiburana agomba kubihanirwa
– Usenyewe yarubatse nta byangombwa ntaba ahohotewe, aba ahubwo ahohotera abandi
– Bazasabwa kwisenyera bahagarikiwe, nibatabikora babikorerwe bishyuzwe akazi kakozwe
– Inzu zose zubatswe mu kajagari zizavanwaho kandi bene zo bacibwe amande
– Uwaba ashoboye kwimuka yanyarutsa, yaba adufashije cyane rwose https://rwandaises.com/2011/05/inzu-zose-zubatswe-mu-kajagari-zizasenywa-kandi-bene-zo-bacibwe-amande-ndayisaba-fidele/.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up