Kigali: Abayisiramu bafite ubumuga barashinja ubuyobozi kubarira inkunga zibagenewe

Share

Bamwe mubayisiramu bafite ubumuga basengera kumusigiti wa Onataracom mu karere ka Nyarugenge, barinubira uburyo babaye ibikoresho basabirwaho inkunga n’abayobozi babo inkunga zaboneka bakazirira ntizabagereho.

Cheques ya 1,500,000 rwf bavuga ko ibagenewe ariko ntabwo bamenya irengero ryayo,

Ibi babigaragaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 31/5/2019,ubwo kuri uyu musigiti ku isaha ya saa sita haberaga umuhango wo gushyikiriza abayobozi ba ISLAM inkunga y’amafaranga ingana na miliyoni imwe n’igice (1,500,000 rwf) na sosiyete y’itumanaho ya MTN kugirango bazagurire abakene batishoboye n’abafite ubumuga basengera kuri uyu musigiti ubwisungane mukwivuza 350 ( Muettelle de Sante).

Bamwe mubayisiramu bafite ubumuga bavuga ko abayobozi babarira inkunga.

Uyu muhango urangiye bamwe mubo abayobozi bahisemo kuza kumurikira aba baterankunga bakoze igisa nk’imyigaragabyo bari mutugare twabamugaye bavuga ko barambiwe guhora bifotoza kuri za cheques za banki ziriho amafaranga y’inkunga zibagenewe nyuma bakabura irengero yayo.

Sheik Iyakaremye Ahmed umunyamabanganshingwabikorwa w’umuryango w’abayisiramu mu Rwanda w’agateganyo (RMC) kuri Micro za hanga.rw .

Ikinyamakuru hanga.rw twegere bamwe mubo twabonye bafite agahinda turaganira tugamije kumenya ukuri kuri muri iki kibazo.

Benshi mubo twaganiriye bifuze ko tudashyira amazina yabo mu itangazamakuru kubera impamvu z’umutekano wabo, bagize bati:’’Turarambiwe guhora mumafoto twabaye ibisabisho by’abayobozi bacu ,iyo bazanye abaterankunga buri gihe badutumaho tukaza twifotozanya bavuga ko aritwe bigenewe nyamara umuterankunga yagenda tugategereza ko aba bayobozi bacu babitugezaho tugaheba, ibi rero turabirambiwe iyo turi mu kwezi kwa Ramazani barabidukora cyane badusabiraho inkunga birira’’.

Alain Numa ushinzwe imikoranire n’izindi nzego muri MTN wari unayihagarariye muri iki gikorwa .

Uyu munsi aho byabereye agahomamunwa aba bafite ubumuga ntibatinye kwereka umuterankunga ko ibyo bagenewe bitabageraho bamwereka n’umwaka ushize ibyo babageneye byariwe batazi irengero ryabyo.

Hanga.rw twegereye umuterankunga tuvugana na Alain Numa ushinzwe imikoranire n’izindi nzego muri MTN wari unayihagarariye muri iki gikorwa atubwira ko ibikorwa by’ubufasha bihoraho cyane mu gihe abayisiramu begereje umusi mukuru w’irayi, ati:’’Mu nyungu tubona nk’abacuruzi duhitamo gufasha abantu, cyane muri Islam twegera ubuyobozi bukatwereka igice bashaka kunyuzamo inkunga. Icyo gihe tubisigira ubuyobozi bukabishyikira abo batweretse ubu ariko tubonye harimo ikibazo ko bishobora kuba bidakorwa uko bikwiye tugiye kubikorera ubugenzuzi cyane mituelle irabarika tuzareba ko yageze kubo ukwiye kugeraho’’.

Bamwe mubafite ubumuga batangiye guhaguruka umuhango utarangiye babwiwe ko inkunga bazaniwe bazayibona mu gihe kiri imbere n’ubuyobozi bavuga ko batakarije ikizere.

Sheik Iyakaremye Ahmed umunyamabanganshingwabikorwa w’umuryango w’abayisiramu mu Rwanda w’agateganyo (RMC) kuri Micro za hanga.rw ,ati:’’Ibyo bavuga ko ntabyo nzi, inkunga zose zitugeraho nk’ubuyobozi tuzitanga uko zigomba abafite ubumuga umuryango w’abayisira mu Rwanda tubashyira ku isonga kubaha ubufasha’’.

Umuyobozi w’umusigiti wa onatracom.

Nubwo abihakana twaje kuvugana na Hadji Ndayisabo Abdullah uhagarariye abafite ubumuga basengera muri uyu musigiti yemeza ko umwaka ushize mituelle zatanzwe kumusigiti wo kumaduka zariwe avuga ko ari umuco mubi abayobozi bagomba gucikaho.Ati:’’Birababaje kuba hari abagenerwa ubwisungane bafite ubumuga abenshi bahorana n’uburwayi bari bagize amahirwe yokubungabunga ubuzima bwabo,njyewe numva abayobozi bashyikirizwa ubugenzacyaho’’.

Abafite ubumuga bifashe mugahanga bumiwe.

Uwo bashyira mu majwi bavuga ko ariwe ibyihishe inyuma yitwa Ntawiha .

Inkuru ya:GATETE MUHAMOUD

SOURCE:HANGA.RW

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up