Nyarugenge.Abaturage bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abana bo ku muhanda

Share

Abaturage batuye mu mu Karere ka Nyarugenge By’umwihariko mu murenge wa Gitega,Nyarugenge, ,Kimisagara,Kigali Ndetse na Kanyinya barasaba ko hafatwa ingamba mu gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda bagenda biyongera .

Aba bana barirwa batoragura ibyuma bishaje mu Murenge wa Kigali ku Gitikinyoni

Ikinyamakuru uruvugiro.com cyagerageje gutembera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega na Rwezamenyo mu gitondo cya tariki 30/05/2019, maze dusanga hari abakiryamye kumbaraza ndetse na hafi y’imigende y’amazi abandi bagisinziriye ku miryango y’abaturage.

Aha ni mu murenge wa Rwezamenyo barara hafi n’umuhanda

Mohamed Hitimana umwe mu baturage batuye mu mu murenge wa Gitega yadutangarije ko nta munsi n’umwe iki kibazo cy’abana kitagarukwaho n’inzego zitandukanye ariko kikaba cyarananiranye.

Aha n’i mu murenge wa Gitega barara kumbaraza z’abaturage

Bamwe mu bafite resitora mu murenge wa Nyarugenge ari naho bamwe muri aba bana bajya gushaka ibiryo bisigajwe nabakiriya batangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko bakunze kugaragara mu masaha ga saa cyenda za kumanywa, ndetse no mu masaha ya n’ijoro nyuma ya saa ine abakiriya bagabanutse bakaza gutwara ibiryo basigajedore ko aribyo bibatunze.

Aba bana bihagarika ku miryango y’abaturage
Ibiryo bibatunze nibiba byavuye muri resitora zimwe zibarizwa mu murenge wa Nyarugenge
Aho bakunze kwita Clifonia inyamirambo usanga basinziriye

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko mu byukuri ikibazo gihari kandi hari ikiri gukorwa ati”ikibazi kirahari hari inzego zitandukanye turi gukorana nazo cyane izishinzwe abana nka Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana muri gahunda yo gusubiza abana mu miryango no kureeba ibibazo byaba byaratumye bacika iwabo harimo amakimbirane mu miryango ndetse no gushakira imiryango yakwakira abana badafite ababyeyi

This image has an empty alt attribute; its file name is DeCQOopWAAAErFM.jpg
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal

Abana bagera ku bihumbi 44 bo mu turere tw’Umujyi wa Kigali barimo abakobwa ibihumbi 21.7, bugarijwe n’ibibazo bitandukanye kurusha abandi birimo kutiga, kubyara imburagihe n’ibindi.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga umwaka ushize wa 2018, mu nama yahuje Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana n’Abayobozi b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali, yari igamije kurebera hamwe ibibazo byugarije abana.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (NCC), Uwera Claudine Kanyamanza

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana yagaragarije abayobozi b’uturere tw’Umujyi wa Kigali n’ababungirije bashinzwe imibereho myiza, ko aba bana 44,016 bugarijwe n’ibibazo birimo gutabwa n’ababyeyi, gusambanywa, kubyara imburagihe, kudahabwa uburenganzira bwabo n’ibindi.

INKURU YA:RAMESH NKUSI

Uruvugiro.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up