Nyarugenge-Kanyinya.Abaturage barashinja inzego z’ibanze kutabacungira umutekano uko bikwiye.

Share

Mu mudugudu wa Nyabihu mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge,mu masha ya saa munaani z’ijoro rishyira kw’itariki 28/05/2019,baraye bahakubitiye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30-35 bamugira intere.

uwakubitswe yagizwe intere mu murenge wa Kanyinya
Aka n’akabari uyu mugabo yakubitiweho
Aha niho bamutoraguye bamaze kumugira intere
Yatabawe nyuma y’amasaha 6 n’imidoka y’irondo

Abamukubitse bamuteruye bamujugunya hafi y’inzu y’ubucuruzi iteganye n’akabari kari munsi y’umuhanda, ari naho yakubitiwe.Abaturage bahatuye barashinja inzego z’ibanze zitabacungira umutekano uko bikwiye aho usanga akenshi ari nabo batungwa agatoki, kugira uruhare mu rugomo ruhakorerwa dore ko nanone hashyize icyumweru bahakubitiye undi icupa ku m utwe nawe akajywanwa ku bitaro ari intere.

Abakekwa kugira uruhare mu gukubita uyu muturage harimo n’abanyerondo bahise bajyanwa

Uyu mugabo utamenyekanye amazina ye,bivugwa ko yakubitswe mu masaha ya saa cyenda z’ijoro bikarinda bigera mu masaha ya saa mbiri z’amugitondo, ataratabarwa kugeza ubwo imodoka y’irondo ya Kanyinya yahageraga saa mbiri na mirongo itatu n’iminota irindwi ikamujyana ku bitaro.

Usibye uyu mugabo yakubitswe akagirwa intere, muri uyu mudugudu hafi naka kabari bahibye intama 3 n’ihene 2 mu rugo ry’umukecuru witwa Nyirakanyana Reberatta aho bacukuye inzu bakayajyana. Umuyobozi w’umudugudu Bizimana Jean Bosco yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com, ko bibasiwe n’insoresore z’ikoresha ibiyobyabwenge,inzoga z’inkorano ubwabo babitangiye raporo ariko n’ukugeza n’ubu batazi impamvu bidakemurwa.

umukecuru wibwe amatungo ye agera kuri atanu
Aho niho batoboye batwara amatungo agera kuri atanu
Minisitiri Prof. Shyaka Anastase yahise abikurikirana

Ubwo twakoraga iyi nkuru twoherereje ubutumwa bugufi binyuze kuri whatsapp minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase adutangariza ko ubutabazi bw’ibanze bwakozwe ndetse uwakubitswe akaba ajyanwe mu bitaro.byumwihariko agiye kubikurikirana.

Inkuru ya Ramesh Nkusi

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up