Nyarugenge: Car Free Zone hafunguwe EXPO- Made in Rwanda 2019 y’imisi umunani

Share

Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ryafunguwe kumugaragaro ku nshuro yambere n’umurenge wa Nyarugenge ribera Car Free Zone ryitabiriwe n’abamurika barenga 65 bo mu byiciro bitandukanye baturutse mutugali 4 tw’uyu murenge. Rizarangira tariki ya 3/6/2019.

Abayobozi b’umurenge wa Nyarugenge ubwo batemberaga muri expo baje kuyifungura kumugaragaro.

Iyi EXPO yafunguwe kuri uyu wa 28/5/2019 yitabiriwe n’abarenga 65 bamurika imyambaro, ibikoresho byo mu nzu, ubukorikori, ibikapu, abatunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibindi.

Iri murikagurisha riteza imbere ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu, bikamenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Umuyobozi w’umurenge ari kuganira n’abikorera.

Gitifu w’umurenge wa Nyarugenge Ingabire Fanny wafunguye kumugaragaro iyi Expo ,mukiganiro yahaye hanga.rw yavuze ko kubera gahunda ya Made in Rwanda, hari bimwe mu bicuruzwa bitakiri ngombwa ko biva mu mahanga,ari nayo mpamvu baba bahuje abikorera ngo baze kumurika ibyo bakora ari nako bagurisha n’ababagana,ati:”Nta mpamvu yo kujya gukura hanze bimwe natwe dufite kuko ku isoko ryo mu Rwanda biba bihari bihagije. Niho imbaraga ziri mu bijyanye no guteza imbere made in Rwanda kugeza ubwo tuzakica kumuco wo kurarikira ibyo hanze.

Aha niho hari kubera Expo.

Uyu muyobozi arasaba abanyarwanda kwitabira gusura iyi Expo kubwinshi kuko yiganjemo ibyiza byishi birimo n’udushya bakwihera amaso bahageze. Cyane ko bayihaye igihe gihagije imisi 8 irahagije kuba buri wese yahasimbukira akareba udushya twiganje muri iyi Expo.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, MINICOM, nayo ivuga ko nta muguzi wari ukwiye kwirukira ku isoko ryo mu mahanga kandi ibicuruzwa agiye kugurayo abisize imbere mu gihugu.

Rudasingwa James uhagarariye abikorera mu murenge wa Nyarugenge asobanura ko kugabanya ingano y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bitihuta ku muvuduko umwe n’ibyoherezwa mu mahanga akaba ariyo mpamvu inzego bireba zafashe ingamba zizatuma ibikorerwa mu Rwanda bidakomeza gutumizwa hanze yarwo.

Yagize ati..“Twishimiye kuba tumaze kuba benshi bikorera ,ariko ubu duteye intambwe ikomeye ubutaha tubijeje gushyiramo imbaraga cyane tuzibanda kwamamaza mu itangazamakuru dukangurira abantu kwitabira guhaha no gusura ibyo dukora bihera  intambwe ibyo tumaze kugeraho”.

Imbuto ziganje muri iyi expo.

Bamwe mubikorera baganiriye na hanga.rw ,bavuze ko bishimye cyane bashimira umurenge wa Nyarugenge wabahaye umwanya wo kugaragaza ibyo bakora bavuga ko ari intambwe itewe mubukungu bazavana muri iyi Expo bitabiriye cyane bishimira ko ibicuruzwa byabo bibonye isoko.

Uhasanga udushya.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni $463.16 avuye mu bicuruzwa rwohereje hanze mu mezi atandatu ya mbere ya 2018, zivuye kuri miliyoni $375.91 mu gihe nk’iki mu mwaka ushize.

Tubibutse ko kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/5/2019 muri Car Free Zone kugeza ku ya 3/6/2019 hazaba hari kubera imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda Expo, rikaba ryaritabiriwe n’abamurika 65 bavuye mudugali 4, Rwampara, Biryogo,Agatare na Kiyovu.

Inkuru ya :GATETE MUHAMOUD

SOURCE:HANGA.RW

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up