Gasabo:Umurenge wa Kinyinya wahembye buri sibo,Umudugudu n’Akagari bahize abandi muguha serivice nziza abaturage

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/5/2019,ku biro by’umurenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo habereye igikorwa cyo kumurikira abaturage ibyavuye mu isuzuma ry’imihigo n’imitangire ya serisive rwakoze kuri buri sibo,umidugudu n’akagari.

Abayobozi bafungura irondo shop mu murenge wa kinyinya.

Ni igikorwa cyabimburiwe no gufungura irundo shop rizajya rwifashishwa n’abanyerondo mugufata ibyo kurya mu gihe batarahembwa nkuko byasobanuwe na Mutabazi Sundy uyobora irondo ry’umwuga ku rwego rw’uyu murenge.

Abayobozi b’utugari bashyikirizwa ibikoresho bizabafasha kwimakaza isuku.

Ati:’’Ubusanzwe dufite abakora irondo ry’umwuga 197 bose bahemberwa kuri Sacco ,ariko harimo abo usanga umushahara ishira mbere bitewe n’impamvu zitandukanye.Iyi rondo shop izabafasha kubona ibyo bifuza byose bakandikwa mu gitabo akazava kumushaha bahembwe, ikindi hano turaborohereza kuko ibyo bakura hano tubibahera kugiciro gito ugereranyije n’ibiciro ku isoko’’.

Nyirahabimana Rebecca umunyerondo kazi ukorera mukagali ka Kagugu aganira n’umunyamakuru.

Nyirahabimana Rebecca umunyerondo kazi ukorera mukagari ka Kagugu,yabwiye hanga.rw ko yishimye igihe abonye hafunguwe irondo shop kuko byatumye ashikama mugukora akazi yumva ko atazicwa n’inzara ,ati:’’Nta mpungenge zihari zokuvuga ko nzongera kwikopesha muri karitsiye,byose nzajya mbifatira.

Abayobozi basura expo.

iwacu niho bidahenze’’. Uyu mugore aranashishikariza abakobwa kwitibira gukora irondo kuko abona bakiri bake bawitabira kandi byoroshye ari akazi nk’akandi.

Umuhoza Rwabukumba umuyobozi w’umurenge wa Kinyinya aganira n’umunyamakuru.

Kubijyanye n’imitangire ya serivise n’imihigo ku isuku n’umutekano ,Umuhoza Rwabukumba gitifu wa Kinyinya avuga ko bateguye ibihembo hagamije gushimira abakora neza no kwereka bagenzi babo ko bakwiye kubigiraho.

Mugabo Dan gitifu w’akagali ka Kagugu kahize utundi arikumwe na Sedo bashyikirizwa igikombe.

Yagize,ati:’’Twakoze isuzuma mutugari twose ,imidugudu,isibo nyuma yaho duhize  kuva mu kwambe isuku n’umutekano,muri urwo rwego abahize abandi twabahembye kugirango barusho gukorana umurava, twahembye akari kamwe ka Kagugu ,imidugudu 4 n’amasibo 4. Twabashyikirije n’ibikoresho byo gukoresha isuku birimo amasuka ,ibitiyo n’ibindi bitandukanye byabafasha kunoza isuku’’.

Imodoko y’irondo n’isuku bifashisha mukubungabunga umutekano.

Mugabo Dan gitifu w’akagari ka Kagugu kahize utundi yabwiye hanga.rw ko ntarindi binga ryihariye yakoresheje ryatumye yegukana umwanya wambere ritari imikoranire ,ati:’’Ntabanga ryihariye nkuko bahora bibaza ko hari ibihambaye twakoze,icyambere iyo uhuza imikoranire n’inzego zo hasi bituma bumva ko ibyo bari gukora ari ibyabo, iki nicyo gituma abaturage babyumva nabo bakabigira ibyabo. Ibi rero nibyo turusha abandi imikoranire ku nzego zose twabigize umuco’’.

 Mutabazi Sundy uyobora irondo ry’umwuga ku rwego rw’uyu murenge aganira n’umunyamakuru.

Kuri we kuba yegukanye igikombe bivuze ko bimuhaye umukoro wo kurushaho gukora cyane,ati:’’Umwanya wambere kurinjye sibyishimo ahubwo n’umukoro mpawe byibura nakwishima aruko nyegukanye byibura ishuro ebyiri, n’abandi baragishaka ngomba rero gushikama nkerekana ko mbikwiye . kuri twe nta kujenjeka’’.

Uyu niwe mukozi ukora mu irondo shop.

RWIKANGURA JEAN umukozi w’akarere ka Gasabo ushinzwe iterambere n’imibereho myiza waje kwifatanya n’umurenge wa Kinyinya wari n’umushyitsi mukuru yavuze ko yishimiye imikorere n’imikoranire yasanze muri iyu murenge,yagize ati:’’Uyu murenge twasuye twishimiye uburyo twasanze bashyize hamwe mu bikorwa by’iterambere na serivise batanga nziza mubaturage, gusa nashimye uburyo bwiza bwo gukaza umutekano no guhashya ibiyobyabwenge tuzaguma kubaba hafi nk’ubuyobozi bubakuriye batazasubira inyuma’’.

Igikombe cyahawe akagali ka kagugu,bagishyikirizwa na RWIKANGURA JEAN umukozi w’akarere ka Gasabo ushinzwe iterambere n’imibereho myiza.

Bamwe mubaturage baganiriye n’ikinyamakuru hanga.rw barishimira ko bafite umutekano ko n’inzoga z’inkorano z’abaga mukagali ka Kagugu zacitse , nibyo basaba abayobozi babasanze mubiro ntamananiza bahura nayo bakirwa neza.

Ahabereye expo muri uyu murenge wa Kinyinya.

Twababwira ko uyu muhango wahuriranye na Expo-Made in Rwanda yahuje abikorera bo muri uyu murenge yabereye imbere y’umurenge hagaragaye udushya twishi tuboneka muri kinyinya nk’igare twabonye rikozwe mu mugabo.

Ayo niyo magare akozwe mu mugano.

N’ibindi bitandukanye birimo gutanga amasuka,ibitiyo, kupacupa,imihoro n’ibindi byashyikirijwe abayobozi b’utugari ngo bazabikoreshe muri gahunda yo kwimakaza isuku aho bakorera.

Inkuru ya: GATETE MUHAMOUD

SOURCE:HANGA.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up