Mageragere: Abasaga 167 basoje amahugurwa yokurara irondo ry’umwuga

Abakora irondo ry’umwuga mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere basabwe kurushaho kunoza inshingano zabo kandi bakihutira gutanga amakuru ku bintu bishobora guhungabanya umutekano buzuzanya n’izindi nzego z’umutekano.

Ibi babisabwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25/5/2019 ubwo hasozwaga amahugurwa y’abanyerondo b’umwuga 167 bari bamazemo imisi itatu yo kunoza akazi kabo kugira ngo barusheho kubaka icyizere mu baturage,  kurushaho gukorana n’izindi nzego kugira ngo gukumira ibyaha bigerweho.

Umuyobozi w’interagutabara ashyikiriza umunyerondo ibikoresho by’akazi.

Lt.Col Evariste Rugangazi umuyobozi w’interagutabara mu karere ka Nyarugenge yavuze ko kugira ngo umuntu agirirwe icyizere ari uko atunganya inshigano ze kandi ku gihe.

Aha yagize ati“Kugira ngo umuturage arusheho kubagirira icyizere kandi akabiyumvamo nuko mwanoza ibyo mukora mu buryo bw’umwuga.”

Uhagarariye urwego rw’Inkeragutabara mu karere ka Nyarugenge, yatanze ubutumwa bukangurira abagize Irondo ry’umwuga mu murenge wa Mageragere gusobanukirwa n’inshingano bafite, abashishikariza kumenya umubare w’abo barinze kugira ngo bafatanyije n’izindi nzego zibakuriye babashe kubacungira umutekano.

Abanyerondo basoje amahugurwa.

agira ati: “Iyo urinda umuntu, uko umukurikirana ni nako na we agukurikirana, ntiwarinda umuntu utazi bityo murahamagarirwa kumenya abo murinze, mumenye kwa kanaka, abahatuye, uko babaho ni bwo muzamenya amakuru yabo murinze.”

Akomeza asaba urwo rwego gutangira amakuru ku gihe kugira ngo agere ku nzego zibakuriye zibafashe mu kurinda ibyaha kuko amakuru atangirira aho baba bari ubwabo kandi ahari ibibazo baba bahazi neza ariko bakaba batarashobora kwitandukanya na byo.

Agira ati: Abanywa urumugi n’abarucuruza muba mubazi, ndabasaba kuba inyangamugayo, kuba abanyakuri kugira ngo murinde umutekano kandi mukarangwa n’indangagaciro bityo abaturage bandi bakabareberaho. Mwitandukanye n’ababashukisha ruswa ngo mubakingire ikibaba mu byaha bakoze.”

Abagore nabo ntibatanzwe gukora irondo.

Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Nyarugene Lt.Col Evariste Rugangazi , abishimangira asaba abakora Irondo ry’umwuga kuzirikana icyo amahugurwa bahabwa abasigira no guhora biteguye kunoza akazi neza kandi bakubahisha umwambaro w’akazi bambaye birinda kuwukoresha ibyo bishakiye.

Agira ati Muheshe uwo mwambaro mwambaye agaciro, si uwo kujyana mu tubari kunywa inzoga. Mube inyangamugayo mwirinda ibiyobyabwenge na ruswa z’amafaranga 1000 kuko bibusanya n’inyigisho mwahawe, murye duke kuko arit wo dufite akamaro.”

Abo nibo bashinzwe gukusanya umusanzu w’irondo mubaturage.

abibutsa ko nibarangwa no gufatanya n’Ingabo z’Igihugu, Polisi y’Igihugu n’urwego rwa DASSO bagashyira hamwe, bagahuza imyumvire, nta cyaha cyaboneka kuko ari cyo barwanira.

Ati: Duhashye urumogi, ubujura bucukura amazu n’ibindi byaha kuko abazanga kubivamo hari izindi nzira bizakorwamo bakabicikaho. Mwirinde amatiku n’amakimbirane kuko ari bwo akazi kagenda neza.”

Uyobora irondo kurwego rw’umurenge asuhuza abayobozi.

yakomeje asaba abayobozi b’Utugari n’Imidugudu gukorana neza kugira ngo n’irondo rikorwe neza kuko hari abagaragara ko badashyiramo imbaraga, bityo ugasanga hari abinjira mu kazi k’irondo ry’umwuga bazwiho ingeso yo kunywa urumogi cyangwa ubujura.

Ushinzwe irondo ry’umwuga muri uyu murenge wa Mageragere ho muri Nyarugenge,mukiganiro na hanga.rw  yatangaje ko abanyerondo bahuguwe ku masomo 15 ku bintu bitandukanye birimo amasomo ajyanye n’ubuzima, gukumira ibyaha, ikinyabupfura, imikoranire n’inzego, gucunga umutekano n’ubwizigamire,kurwanya ruswa n’ibindi….., agashimangira ko buri kwezi abanyerondo b’umwuga bazajya bahugurwa ku isomo runaka rigamije kubongerera ubumenyi.

Polisi yifatanyije n’ubuyobozi guha abanyerondo ibikoresho.

Umuyobozi w’umwe mu midugudu igize Nyarufunzo yabwiye hanga.rw ko abaturage bamaze kugirira ikizere uru rwego rw’irondo ry’umwuga kubera umusaruro rubagaragariza kandi aboneraho gushima abaturage kubera ko bahemba abanyerondo b’umwuga bakanabashakira imyambaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere muri Nyarugenge Ntirushwa Christophe ashimira ubuyobozi bw’igihugu bwabashyiriyeho urwego rw’Irondo ry’umwuga n’uruhare rwaryo mu kunganira izindi nzego zisanzwe zihari mu kubungabunga umutekano w’igihugu.

Avuga ko iri rondo rigitangira ritakoraga neza n’abaturage bakaba batari barifitiye ikizere, ariko nyuma y’amahugurwa bahabwa byagize impinduka. yibutsa iri rondo ko agaciro n’ikizere bazagirirwa ari bo bazabyihesha, bakabyishakamo bashingiye ku mikorere yabo n’uburyo bitwara. Yashimye ubuyobozi bw’Ingabo zIgihugu kugira ubufatanye n’umurenge ayobora mu kubaka ubushobozi bw’irondo kugira ngo abarigize bashobore kumva neza ibyo bakora n’ibyo abaturage babatezeho.

Gitifu w’umurenge hagati n’abandi bayobozi bagiye gushyikiriza abanyerondo ibikoresho.

Mu kurushaho kunoza no koroshya akazi k’irondo ry’umwuga hakaba haratanzwe amatelefone ndendanwa ku rwego rw’umudugudu ndetse buri munyerondo ahabwa ubwishingizi mu kazi. Ubu bahawe imyenda mishya,amatoroshi ndetse n’amakoti bazajya bifashisha mu ijoro cyangwa igihe cy’imvura.

Irondo ry’umwuga rikaba rikora akazi ko gucunga umutekano, ariko kandi n’abaturage bawucungirwa bakagira uruhare rugaragara mu gutanga amakuru ya ngombwa ku gihe, kugira ngo hirindwe icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano aho batuye.

Hahebwe abaturage bidashyikirwa mugushyigikira irondo batanga inkunga zitandukanye.

Umutekano w’igihugu ni wo shingiro ry’iterambere ryacyo, kuko nta cyo abagituye bashobora gukora igihe cyose badafite umutekano, ari yo mpamvu mu Rwanda buri wese aba asabwa kuwugiramo uruhare, anarugira mu kurinda ibimaze kugerwaho.

Inkuru ya:GATETE MUHAMOUD

SOURCE:HANGA.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up