Kwibuka 25: Abanyeshuri ba Camp Kigali barakangurirwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Share

Urubyiruko rurakanguirwa gukomeza kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Babisabwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu ishuri rya Camp Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 24/5/2019.

Urwibutso basuye.

Umuhango wo kwibuka wabimburiwe n’urugengo rwatangiriye ku ishuri berekeza kuri St Famille , ahantu hafite amateka yihariye hiciwe abatutsi bari bahungiye mu kiriziya ya St Famille.

Basobanuriwe amateka baranze aka gace n’uhagarariye ibuka mu murenge wa Muhima , aho yasobanuye inzira y’umusaraba abatutsi biciwe hano banyuzemo, asaba urubyiruko kwigira kuri aya mateka bagahamya ko bitazongera ukundi.

Umuyobozi w’ishuri n’abanyeshuri bari murugendo.

Nyuma bagize ibiganiro ku ishuri ,Ibi biganiro byahuje abanyeshuri bagera kuri 3,049 biga mu myaka itandukanye muri camp kigali, mu mashuri abanza n’ayisumbuye , usibyeko bari baherekejwe n’ababyeyi babo,abarimu n’abayobozi batatukanye baturutse mubindi bigo.

Bari mubiganiro ku ishuri.

Depite Ndikuryayo Straton wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango mu kiganiro yagiranye na hanga.rw yasabye urubyiruko kubaka igihugu kitagira amacakubiri kuko ari rwo iterambere ry’igihugu rishingiyeho. Mu bakitabiriye harimo ba rwiyemezamirimo, abakozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye inzego z’urubyiruko n’abanyeshuri muri bigo bitandukanye, ababyeyi. Bemeza ko bafite umukoro ukomeye wo komora ibikomere bikomoka ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bari murugendo rwo kwibuka.

Ni igikorwa bakoze barangajwe imbere n’umuyobozi w’iri shuri,Niyosenga Jean de Dieu  , wavuze ko bari bagamije kwereka abana amateka y’igihugu, bakayigira ahari ibimenyetso bifatika kuko Jenoside yabaye bataravuka.

Umuyobozi w’ishuri mu kiganiro n’itangazamakuru.

Aganira n’Ikinyamakuru hanga.rw yagize ati “Icya mbere, tuba dutekereza ni ukunamira abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi ariko aba bana iyo bageze hano babona ibimenyetso bifatika, bagasobanurirwa uko Jenoside yagenze. Hari n’ababa bibaza niba koko byarabaye cyangwa atari ugukabya dore ko abenshi muri bo Jenoside yabaye bataravuka.”

Ikimenyetso cyereka imyaka 25 yo kwibuka.

Yakomeje avuga ko aba bana nyuma yo kubona ibimenyetso no gusobanukirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi, bizeye ko bibafasha kumenya uko bitwara, bakazabafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Perezida wa ibuka mu murenge wa Nyarugenge ,Omar Gafaranga.

Yagize ati “Twizera neza ko ibyo babonye bibafasha gusobanukirwa bikanabasigira kumenya uko bitwara babonye ko usibye abantu bakuru n’abana bagenzi babo bishwe tukaba twizera ko bizadufasha gufatanya n’abo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Mugisha  w’imyaka 19, akaba numwe muri  AERG muri iri shuri, yavuze ko nk’abana bibafasha kumenya ishusho nyayo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakanamenya ko bakwiye gukora cyane ngo buse ikivi cy’abishwe.

Depite waganirije urubyiruko.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa 6 yagize ati “Twe nk’abana biduha ishusho nyayo ya jenoside yakorewe abatutsi, tuyimenyeye aho byabereye; ikindi bitwereka ko tugomba kubaho tubereye ho na bene wacu bishwe, bikatwibutsa ko tugomba gukora cyane ngo twuse ikivi basize.”

Uyu mwana yagize ubutumwa aha urubyiruko bagenzi be agira ati “Kwibuka n’ubwo bihora ari bishya ariko amateka yo si mashya, tugomba kuyavuga uko ari; ni byo bizafasha ko amateka yacu atakwibagirana.”

Hacanwe urumuri rw’ikizere.

Kugeza ubu urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi rungana na 58%  by’abanyarwanda. Ni mu gihe 70% ari urubyiruko rutarengeje imyaka 30. Depite Ndikuryayo Straton yabasabye kuba umusemburo w’ibyiza kuko arirwo maboko y’igihugu.

Inkuru ya: GATETE MUHAMOUD

SOURCE:HANGA.RW

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up