Nyarugenge-Mageragere.ikibazo cy’amasashi mu Rwanda, Eco Plastic yagihinduye ibisubizo

U Rwanda ni igihugu kiri mu bya mbere muri Afurika mu guca ikoreswa ry’amashashi, ayakoreshejwe akabyazwa ibindi bikoresho bityo nti hakomeze kwinjira amashahi mu gihugu. 
Hirya no hino mu gihugu usanga amashashi atoragurwa agashyirwa mu bimoteri, uruganda ruyabyazamo ibindi bikoresho narwo ruyagura ku bilo, aho ikilo kimwe kigura amafaranga y’u Rwanda 130 cyangwa 150 bitewe n’ubwoko bwayo. 

Habamungu Wenceslas, Umuyobozi wa Eco Plastic uruganda rutunganya amashashi
Uretse kuba ibungabunga ibidukikije igatanga umusanzu mu guhaza isoko ry’ubwubatsi n’ubuhinzi

Uruganda Eco Plastic rutunganya amashashi yakoreshejwe ruherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere,Umunyamakuru w’uruvugiro.com akigera mu ruganda Eco Plastic, Habamungu Wenceslas, Umuyobozi warwo yamusobanuriye imiterere yarwo, anamwereka imikorere, anamugaragariza ingaruka nziza rwagize ku buzima bw’igihugu by’umwihariko ubw’abaturage baruturiye.

Amasashi yakusanyijwe hirya no hino akazanwa muri Eco Plastic

Amasashi yakusanyijwe hirya no hino akazanwa muri Eco Plastic abanza kujonjorwa kuko yose si ko aba ashobora guhindurwamo ibindi bintu

Habamungu yasobanuye ko uru ruganda rwashinzwe hagamijwe gukemura ikibazo cy’amasashi yangizaga ibidukikije, kuyatwika bikaba byari guhumanya ikirere, kuyataba na byo bikaba byatuma amazi atagera mu butaka neza, bituma bahitamo kuyahinduramo ibindi bikoresho, ari na cyo cyatumye Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) kitazuyaza guha urwo ruganda icyemezo cy’ishimwe (Certificate of Recognition).

Mu gihe gutoragura amashashi byari ikibazo gikomeye kuko bamwe batari banasobanukiwe impamvu yo kubuza kuyakoresha mu Rwanda, Eco Plastic yarabikemuye, ishyiraho uburyo bwo kuyakusanya, aho ubu n’abari barayahishe basigaye bayazana akagurwa.

Ayo mashashi akusanywa, ahindurwamo bimwe mu bikoresho byifashishwa mu bwubatsi, ibyifashishwa mu buhinzi, mu guhunika imyaka, n’ibindi bikorwa byinshi, kandi ibyo bikoresho biyaturutsemo bikaba byujuje ubuziranenge.

Nyuma yo gutambagizwa mu bice byose by’uruganda Eco Plastic, ikinyamakuru yatangarijwe n’abahaturiye ko imikorere n’icyerekezo cya cy’uruganda ari amajyambere mu murenge wabo., dore ko ari rwo rufasha mu kwirinda ingaruka z’amwe mu masashi make ajya yemererwa kwinjira mu gihugu, bityo akaba atazajya anyanyagira ahubwo akajya akusanywa akazanwa muri urwo ruganda.

Aha ni ho Habamungu yahereye agira ati: “U Rwanda rukenera ibicuruzwa byinshi bituruka hanze kandi bimwe biza bifunitswe n’amasashi, iyo ahageze turayafata tukayabyaza umusaruro kandi tukaba turengeye ibidukikije.’’Aha barebaga hamwe mu ho bumukiriza amacupa ya palasitike amaze kozwa ngo ahindurwemo ibindi bikoresho

Wensislas Habamungu, umuyobozi w’uruganda rubyaza imyanda y’amashashi ibikoresho bitandukanye, avuga ko imbogamizi zikomeye ari uko ibikoresho biva muri ayo mashashi bitaritabirwa cyane mu gukoreshwa, mu gihe mu bihugu byateye imbere birimo u Bushinwa na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ibiva mu bindi bikoresho byakoze bikoreshwa cyane kandi bikagura make bikaba binagira ubuziranenge nk’ubw’ibindi.

Agira ati: ”Ibikoresho biva mu myanda y’amashahi biba byujuje ubuziranenge kandi biba byiza ko twabikoresha aho kugumya kubitumiza hanze; hari ibiba bikenewe gukoreshwa mu gihugu bitumizwa hanze, ariko bamwe barabimenye barabigura hari n’ibyo tugira nk’u Rwanda twohereza mu karere birimo imifuka yo guhunikamo.”

Kugura ibi bikoresho mu Rwanda byatangiye na bamwe, usanga ari intambwe ishimishije yo kugabanya amadovize yajyaga hanze, bikanafasha mu gutanga imisoro mu gihugu no guha akazi abahatuye bityo iterambere rikihuta kandi ibyo bafata nk’umwanda bigatanga imirimo n’amafaranga.

Ubwo Minisitiri Biruta aheruka gusura uru Ruganda, yasabye uru ruganda gutangira gutekereza ku bindi bishya rwakora birenze ku byo rusanzwe rukora, yizeza ko nka Minisiteri y’Ibikorwa remezo bazakomeza kurushyigikira.

Uretse kuba ibungabunga ibidukikije igatanga umusanzu mu guhaza isoko ry’ubwubatsi n’ubuhinzi hagabanywa ibitumizwa mu mahanga, Eco Plastic yanahaye akazi abakozi basaga 70.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up