Nyarugenge-Nyamirambo: Barataka umwanda kubera isoko ritatabwaho

Abacuruzi bakorera mu isoko rya Kigarama riherereye mu murenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, ahazwi nko mu Miduha, barataka igihombo baterwa no gucururiza mu isoko ritubakiye, kuko hari ubwo imvura igwa ibicuruzwa byabo bikangirika cyangwa bakwibwa bitewe n’uko nta mutekano w’ibintu byabo

mu isoko rya Kigarama, avuga ko gucururiza muri iri soko ritubakiye bibatera igihombo kuko babona no gutera imbere kuri bo bigoranye kubera ibihombo bahura nabyo.
Ati “imvura iragwa ugasanga turwanye no kwanura bimwe bikangirika, bitewe n’imiterere y’aho dukorera hameze nko ku gasozi amazi aba atemba mu isoko, ubunyereri bukaba bwinshi. Iyo imvura imaze kugwa nta n’abakiriya twongera kubona kuko benshi batekereza uko haba hasa, bikabatera ubute bwo kwinjira mu isoko. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha natwe bukatwubakira isoko.”
Tuyishime Gaspard nawe yemeza ko isoko rya Kigarama rikwiriye kubakwa mu gihe cya vuba, kuko abaturage bahatuye bagenda biyongera umunsi ku munsi. Akavuga ko ibikorwa by’iterambere naho bikwiye kuhagezwa bakubakirwa isoko rijyanye n’iterambere umujyi uri kuganamo.

Ibyondo usanga bibangamiye abahagana
Abacuruza imyaka barasaba ko hagira igikorwa bagakizwa umwanda
Imyanda uyisanga munsi yaho bacururiza

Umwe mu bacuruzi waganiriye n’ikinyamakuru uruvugiro.com,yagize ati “ Muri Nyamirambo dukeneye isoko kuko biragayitse kubona isoko dukoreramo uko risa kandi ribarizwa mu mujyi wa Kigali. Abacuruzi ntabwo dushobora kugira aho tugera tugicururiza mu isoko rimeze gutya. Ibihombo duhora duhura nabyo ni byinshi. Nk’ubu njyewe nishakiye uko nasakara aho nkorera, ngura imbaho n’amabati ubuyobozi buransenyera ngo ntabwo twemerewe kubaka. Nahise mpomba ibihumbi birenga ijana.

Ibidendezi by’amazi mabi ubisanga aho bacururiza
Mwisoko aho bacuririza imyenda n’inketo usangano imbabura batetseho
Baribaza nyuma y’igihe kirekire babwirwa isoko imyaka irihiritse amaso yaraheze mu kirere
usibye umwanda usanga hari umunuko kubera ibicuruzwa biborera mu byondo
Ntawakwambara agakweto keza kubera ibyondo

Akomeza avuga kandi ko kubwirwa ko batemerewe kugira icyo bakora ku bibanza bakoreramo, kuko ngo hari isoko babwiwe ko rizubakwa none imyaka irenga umunani irashize nta gikorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwamariya Marie Chantal, avuga ko isoko rya Kigarama riteganywa kwimurwa, kuko hari ahagenewe igishushanyo mbonera cy’umudugudu w’icyerekezo kandi harimo n’ahazubakwa isoko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwamariya Marie Chantal

Ati “hari umwanya wateganyijwe uzubakwamo isoko ry’icyerekezo rihwanye n’igishushanyo mbonera, aho iri soko rizaba riri kumwe n’umudugudu w’icyitegererezo, kandi bizakorwa vuba. Abacuruzi bihangane kuko kubaka biri muri gahunda ya vuba kuko umudugudu numara kubakwa n’isoko naryo rizahita rikurikiraho.

Isoko rya Kigarama riherereye mu murenge wa Nyamirambo rikaba rimaze Imyaka igera ku munani ritangiye gucururizwamo.

Inkuru ya Nkusi Ramesh.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up