Nyarugenge-Mageragere: Inteko z’abaturage zabafashije gukemura amakimbirane yo mu miryango

Share

Inteko z’abaturage zimaze kumenyerwa nk’urubuga abaturage bahuriramo mu tugari bakungurana ibitekerezo ku iterambere n’imibereho myiza. Abo mu kagali ka Nyarufunzo mu murenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali barashimangira ko byatanze ituze n’amahoro mu miryango.

Abayobozi ubwo batangiraga urugendo bari kumwe nabo mu muryango wa OPD imbere y’umurenge wa Mageragere.

 Ibi babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 21/5/2019 , ubwo hakozwe urugendo rwo kwamagana ihohotera ribera mu ngo.

Urugendo rwitabiriwe n’abatuye akagali ka Nyarufunzo bafashijwe n’umuryango (OPD) uharanira amahoro n’iterambere, inzego z’umutekano barangajwe imbere na Gitifu w’umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christophe .

Izi nteko ziterana buri wa kabiri w’icyumweru aho abaturage bajya mu masibo hakurikijwe imidugudu bagacoca ibibazo. Abaturage bo mu murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge baremeza ko zabafashije kubana neza, gukemura ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ibibazo bibangamira imibereho myiza nk’umwana mu ngo n’ibindi.

Bari mu rugendo bayobowe n’inzego z’umutekano.

Mukamazimpaka Zela wo mu murenge wa Mageragere Akagari ka Nyarufunzo avuga ko inteko z’abaturage ari urubuga rwiza kuko abaturage bemeranya ku kintu cyangwa se bakanunga ababa bafite amakimbirane.

Basoje inteko bwije.

Ati: “Inteko z’abaturage ni nziza cyane kuko iyo mu muryango hari amakimbirane ugasanga umugore n’umugabo baryana turabimenya twagera mu nteko tukabiganiraho tukabunga kuko burya nabyo biteza umutekano muke rwose. Iyo hari n’umuturanyi ufite umwanda turamukebura kuko ntacyo twaba tumumariye gusa icyo gukemura ibibazo cyo rwose inteko z’abaturage zaradufashije cyane.”

Abaturage bitabiriye inteko.

Mukakalisa Elevansia wo mu Kagari ka Nyarufunzo , Umurenge wa Mageragere avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda ku bwa gahunda nziza itekerereza abanyarwanda kuko akenshi iyo bigitangira abantu baba batabyumva neza ariko ugasanga nyuma barabikunze kubera akamaro byabagiriye.

Iyo bar mu nteko baba bishimye.

Ati: “ Inteko z’abaturage ndetse n’umugoroba w’ababyeyi n’ibintu leta y’ubumwe yatuzaniye benshi batabyumva ariko byabaye ishingiro ry’imibereho myiza. Hari ingo nyinshi zabaga mu makimirane, bahora baryana ariko mu nteko z’abaturage tubagira inama kandi hari n’ababa bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu tukabafasha, tukabereka inzira nziza babinyuzamo n’iyo bajya mu nkiko ariko batarinze kurwana cyangwa ngo habe hari uwagirira nabi mugenzi we. Mbona inteko z’abaturage ari nziza cyane ndetse ndasaba buri wese kujya azitabira.”

Bakoze urugendo mumvura ariko barabyihanganira.

Mutuyimana Monica nawe yavuze ko inteko z’abaturage ari nziza kandi zifasha muri byinshi. Ati: “Inteko z’abaturage se? ni nziza ziradufasha kandi twe turanazitabira rwose. Abayobozi bacu baradusura bakatukigira inama ndetse ibibazo bigakemuka tutiriwe tujya ku Karere cyangwa ku Murenge.”

 Gitifu w’umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christophe aganira n’itangazamakuru.

Umuyobozi w’umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christophe avuga ko inteko z’abaturage zakemuye byinshi kandi zabaye umuyoboro mwiza wo kunyuzamo n’izindi gahunda zose za Leta.

Mu kiganiro na hanga.rw Ati: “ Ntabwo inteko z’abaturage ari ibibazo gusa ahubwo ziranafasha mu kwishakamo ibisubizo kandi uyu ni umuyoboro mwiza tumenyeramo ibyo abaturage bifuza ndetse n’icyo twabafasha”. 

Me Mujawamariya Dativa umuyobozi w’umuryango wa OPD uharanira amahoro n’iterambere ufite ikicaro mu karere ka Nyarugenge aganira n’itangazamakuru.

Yakomeje avuga ko byumwihariko ubu bari mubukangurambaga ku isuku n’umutekano inteko ziri mubyo bifashisha mukubungabunga umutekano cyane yagarutse kumakimbira yo ntandaro y’umutekano muke yagabanutse kucyigero cya 98%, ashimira abaturage bitabira inteko ari benshi abizeza ko nk’ubuyobozi bazakomeza ubufatanye mukwicungira umutekano no kubungabunga isuku muri rusange.

Imvura yaguye ari nyinshi bajyana kugama.
umutarage uganira n’umunyamakuru.

Me Mujawamariya Dativa umuyobozi w’umuryango wa OPD uharanira amahoro n’iterambere ufite ikicaro mu karere ka Nyarugenge avuga ko bifatanya na gahunda za leta mubikorwa bakora hirya no hino mu gihugu , akaba ari nayo mpamvu baje kwifatanya n’abatuye akagali ka Nyarufunzo mu nteko aho batangiranye n’uregengo nyuma baganira n’abaturage kubijyanye n’ihohotera ribera mu ngo.

Abaturage bishimira kuganira n’abayobozi iyo bitabiriye inteko.

Ubutumwa batanze basabye abanyarufunzo guhaguruka bakarwanya bivuye inyuma amakimbira abera mu ngo baharanira kubaho mu maho bimakaza ubumwe mu miryango baharanira kuba intangarugero aho batuye. Ngo ibi bikozwe n’ababakomokaho bazabaho neza kandi bakunze n’igihugu.

Ishami ry’imiyoborere myiza rivuga ko ku munsi w’inteko z’abaturage hakemurwa nibura ibibazo biri hagati ya 37 na 50 byagakwiye kuba bijya mu buyobozi ariko abaturage bakabyikemurira ubwabo.

ingo zituranye n’akagali.

Inkuru ya: GATETE MUHAMOUD

SOURCE:HANGA.RW

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up