Nyarugenge.Abaturage bababajwe n’uburyo wasac isanamo imiyoboro y’amazi

Share

Abaturage batuye mu mu karere ka Nyarugenge mu bice bitandukanye harimo umurenge wa Nyarugenge,Rwezamenyo, Kimisagara na Gitega, barinubira uburyo Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi meza, Isuku n’Isukura (WASAC) gicukura aho imiyoboro y’amazi yangiritse bakahasiga harangaye hakamara amezi arenga 4,birengagije umutekano wa bantu.

Muri Nyarugenge hafi no kwa Nyiranuma abaturage bahatuye baherutse kudutangariza ko hari amazi amaze amezi asaga 4, ameneka abaturage bahashira ibase buri munsi, yakwuzura bakayavoma bakahashira indi.

Mu murenge wa Nyarugenge munsi yo kwa Nyiranuma
Mu murenge wa Gitega.Ibikorwa Remezo usanga bitangiye kwangirika kubera ko aho bacukuye bahasize harangaye
Gitega.Abaturage barasa bo Wasac yazajya isoza akazi iyo yagize aho icukura
Gitega .Hashize icyumweru hasamye gutya nk’uko ubibona

Umubyeyi yaganiriye n’ikinyamakuru Uruvugiro.com utashatse ko amazina ye atangazwa utuye mu murenge wa Rwezamenyo, yabwiye umunyamakuru ko bashize iminsi yaraguyemo umusore wari uhatambutse hatabona mu masaha y’umugoroba kubwamahirwe ntiyavunika. n’ahandi hatandukanye nka Nyamirambo aho bakunze kwita kwa mutwe,bacukuye ubwo basanaga umuyoboro wabo, bakahazitira mu buryo ubona ko bwashira ubuzima bwabahatambuka mu kaga.

Mu murenge wa Rwezamenyo kuhatambuka n’ukwitonda

Nyamirambo aho bakunze kwita kuri Cosmos,naho mu murenge wa Rwezamenyo,twasanze hari itiyo yangiritse kandi imaze igihe,ariko no kugeza n’ubu ikaba itarasanwa. iyo ubajije abahakora babkubwira ko nta munsi batabibwira ubuyobozi ariko ugasanga ntacyo babikozeho.

Cosmos.Abaturage babibwira ubuyobozi ariko ntihagire igikorwa

Mu murenge wa Kimisagara munsi gato y’ibiro by’umurenge, ku cyumweru mu gitondi twasanze itiyo iri kumena amazi aho abaturage bemeza ko yari imaze iminsi igera kuri 3, bakaba barabivuze mu buyobozi, kugeza ayo magingo ubwo umunyamakuru w’uruvugiro yahageraga yasanze akimeneka.

Kimisagara.iyi tiyo yagaragaye ku cyumweru yangiritse

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal yangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko bafitanye amasezerano n’ikigo cya Wasac ko kigomba gusana aho baba bakoze, basoza bakahafunga bityo atumva impamvu basiga baharangaje,bikabangamira abaturage bakoresha uwo muhanda.Yongeyeho ko agiye ku bikurikirana mu buryo bwihuse.

Rwakazina Marie Chantal umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Mu minsi yashize Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi meza, Isuku n’Isukura (WASAC) cyatangaje ko mu myaka ibiri cyangwa itatu kizaba cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzagifasha kugenzura imikorere y’imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Kigali.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up