Gasabo-Kimironko. babona irondo ry’umwuga nk’inkingi y’umutekano

Share

Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Kimironko avuga ko mu byabashimishije cyane harimo kuba irondo ry’umwuga zaraciye insore sore z’abamburaga ibyabo,mu nzira ndetse no mungo ariko ny’uma y’uko babonye irondo ry’umwuga ibyo byabaye amateka.Yakomeje gutangariza ikinyamakuru Uruvugiro.com ati” Irondo rikozwe neza,imikorere ya ryo igakurikiranwa ryatanga ibisubizo ku mutekano w’abaturage mu midugudu itandukanye. ”

Ibiro by’umurenge wa Kimironko
Imodoka y’irondo mu murenge wa Kimironko

Usibye umutekano w’abaturage muri rusange usanga n’abazunguzayi bagaragaraga hirya no hino muru uyu murenge byarabaye amateka.Ubwo ikinyamakuru Uruvugiro.com cy’aganiraga n’umwe mubahoze bacuruza agataro muri uyu murenge,akagana amatsinda ndetse ubu ukorera mw’isoko ry’akimironko yadutangarije ati”

Ati “Hano ayo ucuruje yose n’iyo yaba make urayacyura ariko mbere wasanganga batwirukankana,bakabitwaka, tugafungwa ku buryo nta nyungu akenshi twabonaga.”

Abacuruzaga agataro ubu babonye aho gukorera n’ibicuruzwa bya bo birushaho kugira agaciro .Mukashema Laetitia we ngo yafunzwe gatatu, inshuro nyinshi ngo yavaga iwe yasezeye ku bana be kuko yabaga atizeye ko agaruka.

Ati “Kuba dufite aho dukorera birashimishije, mbere navaga mu rugo nasezeye abana kuko uretse no gufungwa n’imodoka yabashaga kungonga ndimo gucungana n’irondo ngo ritamfata.”

Irondo rigenzera umutekano w’abaturage mu midugudu itandukanye
Umujyi wa Kigali ari Isuku, Umutekano, Umurimo unoze kandi wihuse

Nk’uko Intero y’Umujyi wa Kigali ari Isuku, Umutekano, Umurimo unoze kandi wihuse, abaturage bashishikarizwa kugira uruhare mu Isuku bishyura amafaranga y’ibishingwe ndetse banatanga amafaranga y’umutekano kugira ngo abakora irondo babashe kwishyurwa ku gihe.

Ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bongeye gutangiza ku nshuro ya 8 ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bugamije kwimakaza umuco wo kurangwa n’isuku n’umutekano.

Ubu bukangurambaga bwa tangijwe ku wa Gatatu tariki ya 30 Mutarama bukaba buzageza ku ya 16 Kanama 2019.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up