Moise Katumbi aragaruka mu gihugu uyu munsi tariki 20/05/2019

Kuri uyu wa Mbere nibwo umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya DRC  Moise Katumbi ari bugaruke mu gihugu. Biteganyijwe ko ari buhagere saa 10h00 akaza kururuka indege ku kibuga cyazo kiri Lubumbashi.

Moise Katumbi ategerejwe muri DRC uyu munsi

Ejo ku Cyumweru benshi mu batavuga rumwe na Leta baraye hafi y’ikibuga cy’indege cya Lubumbashi bategereje kuza kumwakira. Katumbi yari amaze imyaka itatu mu buhungiro.

Moise Katumbi yavuye muri DRC muri Gicurasi, 2016 nyuma y’ubwumvikane buke hagati ye n’uwahoze ayobora DRC Joseph Kabila wamushinjaga gukusanya abacanshuro bo kuzamuhirika biza gutuma uyu ahungira muri Namibia nyuma aza gukomereza mu Bubiligi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up