Abagize inama y’igihugu y’abagore mu Kagari ka Kimisagara basuye Urwibutso rwa Nyarubuye

Share

Abagize inama y’igihugu y’abagore mu Kagari ka Kimisagara mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, basuye urwibutso rwa Nyarubuye rwo mu karere ka Kirehe, Rufite Ibimenyetso biranga ubwicanyi ndengakamere bwakorewe inzirakarengane z’Abatutsi muri Jenoside mu 1994.

Bashyize ubutumwa ku Rwibutso.

Umuhango wabaye kuri iki cyumweri tariki ya 19/5/2019 aho witabiriwe n’Abagize inama y’igihugu y’abagore mu Kagari ka Kimisagara,inzego z’ibanze kuva mu mudugudu n’akagali. Bakoze urugendo rurerure bava mu kagali ka Kimisaga berekeza mu karere ka Kirehe.

Urugendo rwaranzwe n’imvura kugeza no kurwibutso rwa Nyarubuye ariko barayihanganira bavuga ko bahisemo gusura uru rwibutso rwa Nyarubuye nk’ahantu habereye amateka yihariye ya jenoside, bagamije kwigira kumateka ngo barusheho gukumira no kurwanya abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi.


Nzeyimana Vedaste umuturage wo mu mudugudu wa Nyamabuye.

Niyongabo Joyeuse, uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Kagari ka Kimisagara, avuga ko iyi ari ishuro ya kane basuye urwibutso biri muri gahunda bihaye buri mwaka , ibi babikora bagamije kurwanya jenoside no kuremera abatishoboye barokotse jenoside , ngo babikoreye kwereka urukundo ababyeyi babo basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abaturage baremewe.

Mu kiganiro na hanga.rw, agira ati “Ni ababyeyi b’incike badafite abana kandi bari babafite,badafite abagabo kandi bari babafite. Kubaremera ni ukubereka ko turi kumwe. Natwe n’ubwo twasigaye, twarakuze tugomba kwibuka bariya babyeyi.”

Ndahayo Jean Baptiste umuyobozi w’akagali ka Kimisagara yatanze ubutumwa bukangurira urubyiruko aho ruri hose kurwanya abahembera ingengabitekerezo ya jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga,ati:’‘Ndasaba urubyiruko aho ruri hose guhaguruka bakandika amateka y’ukuri ku Rwanda cyane basubiza bamwe tubona birirwa kumbuga nkoranyambaga bandika amateka agoramye ku Rwanda bahembera ingengabitekerezo ya jenoside”.

Bari gusura urwibutso.

Nzeyimana Vedaste umuturage wo mu mudugudu wa Nyamabuye avuga ko urugendo bakoze rwamufashije cyane kuko ibyo yiboneye Nyarubuye abikuyemo isomo n’imbaraga zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ,avuga ko agiye gufata umwanya wo gukangurira bagenzi gusura ahantu hatandukanye hari urwibutso mu rwego rwo kurushaho gusobanurirwa uko jenoside yateguwe igashyirwa no mubikora. 

imodoka bagenzemo.

Umwe mu barokocyeye Nyarubuye avuga ko banyuzwe n’igikorwa bakorewe n’abagore bo ku Kimisagara.

Agira ati “N’ubwo tubita incike,ibi bikorwa, bituma bagera no ku rwego rwo kutubwira bati ntitukiri incike. Turabafite aba babyeyi badusuye,urubyiruko,dufite abaduhora hafi bakagira iby’ibanze badufasha umunsi ku wundi.”

Ibi yabivuze nyuma yo kuremera bamwe mu miryango y’incike aho bashyikirijwe ibikoresho by’ibanze n’ibyo kurya b’aba bagore ba Kimisagara.

Tubibutso ko ibimenyetso biranga ubwicanyi ndengakamere bwakorewe inzirakarengane z’Abatutsi i Nyarubuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikomeje kubera isomo abahasura urwibutso.

Muri uru rwibutso hari imivure abicanyi bategamo amaraso y’abishwe kugira ngo barebe ko ahinduka amata, hari n’ibisongo bicishaga abagore n’abakobwa by’agashinyaguro.

ku Rwibutso rwa Nyamabuye.

Hakaba kandi n’urusyo n’isekuro bifashishaga bashaka urusenda rwo kumena mu bishwe ngo barebe ko harimo abagihumeka. Ikindi  uhasuye wese ahakura amasomo no kuvuga ibyabaye ko bitazongera ukundi.

Inkuru ya: GATETE MUHAMOUD

SOURCE:HANGA.RW

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up