Nyarugenge-kimisagara.Insoresore zikomeje kubuza abaturage amahwemo

Share

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, barataka urugomo n’ubujura bukorwa n’insoresore zikunze kugaragara hafi y’inyubako y’amashiramwe, ndetse n’aho bakunze kwita ku gasoko hafi na ruhurura ya Mpazi.

Insoresore z’ibuza abaturage amahwemo zikunze guhagarara munsi y’inyubako amashirahamwe

Umwe mu baturage batuye muri uyu murenge utifuje ko imyirondoro ye yatangazwa, yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko hari zakorodoro utashobora kunyuramo ufite akantu akariko kose, kuko ngo bahategera abantu, dore ko nawe ubwe abuvuga ko bashize igihe gito bamukomerekeje ubwo yahanyuraga atashye. Twamusabye ko yahatugeza aturahirira ayobinikaga,ngo ibyo yahaboneye ntashobora kwongera kuhatinyuka.

Yakomerekejwe mu kiganza n’izi nsoresore zigerageza kubambura

Undi muturage yitwa hagenimana Claude ati'”Hari umumotari duturanye wari uhetse umugore ufite igikapu, abona abantu bigendera mu muhanda nk’ibisanzwe, babagezeho bashikza igikapu cye,bahita birukankira mu bihuru, by’amahirwe ntibaguye ngo bakomereke”.

Akomeza avuga ko hari n’abandi byagiye bibaho cyane cyane hagati ya saa moya na saa mbiri z’ijoro, kuko ngo ari bwo izo nsoresore z’inkozi z’ibibi zikunda gutega abagenzi”.

Twasanze hari bamwe bari bamaze gufatwa na dasso
Ubwo zabonaga camera zacu zimwe muri izi nsoresore zakwiye imishwaro abandi barafatwa

Ikinyamakuru uruvugiro.com cyashatse kumenya icyo umurenge wa Kimisagara ubivugaho,maze duhamagara umunyamabanga shingwabikora Havuguziga Charles kuri telefone ye ngendanwa ntitwashobora kumubona. Naramuka abonetse, tuzabagezaho icyo azaba adutangarije.

Muri uyu murenge haracyagaragara bamwe mu bajura bashikuza abantu telefone n’amashakoshi ndetse n’abakomeretsa,n’ubwo ubuyobozi budahwema kubirwanya bwivuye inyuma.

Inkuru ya Ramesh Nkusi.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up