Gasabo-Remera:Isuku iragaragaza ubudasa bw’umujyi wa Kigali

Share

Abaturage batuye mu murenge wa Remera bavuga ko bishimira uburyo bitabira isuku kandi ko bagiye kongeraho gukora cyane kugira ngo amashimwe yiyongere mu bikorwa byabo.

Ubusitani ku mihanda burabungwabungwa
Abatuye mu murenge wa Remera bakorera ahantu hasukuye
Imwe mu mihanda mu murenge wa Remera

Umurenge wa Remera bigize guhiga abandi tariki 24 Ukuboza 2016, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ubwo habaga umuhango wo gusoza icyiciro cya 6 cy’ubukangurambaga n’ubufatanye ku mutekano n’isuku, hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali bwari bumaze amezi 6.

Icyo gihe umurenge wa Remera wahembwe imodoka ifite agaciro ka miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda, amarushanwa yarimo imirenge 35 igize umugi wa kigali. umutekano.

Imodoka y’umutekano ihora igenzura umurenge amasaha 24/24
Mu marembo ya Stade Amahoro bari gusana amazu yabo
Abakorerwa ubucuruzi usanga isuku barayigize umuco

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur y’ibutsa abanyonzi kugira isuku
Ibiti n’ubusitani byitabwaho by’umwihariko
Imidugudu itandukanye muri Remera iryoheye ijisho kubera isuku
Abaturage bavuga ko ibyondo kuri bo byabaye amateka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ati ”Hari ubufatanye buhoraho n’abafatanyabikorwa n’baturage bacu cyane cyane ko bamaze kugera ku rwego rukaze rwo kugira imyumvire iri hejuru y’uko isuku igomba kuba umuco ubaranga niyo mpamvu umurenge wa Remera ushashagirana.”


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur

Umurenge wa Remera iyi utembereye ubona ko wahinduye isura cyane cyane mu bice bitandikanye hafi na stade Amahoro aho bari kuvugurura amazu y’ubucuruzi, no mu midugudu itandukanye

Inkuru ya Ramesh Nkusi

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up