Saturday, September 19
Shadow

Bashyizwe mu kiciro cya 3 kandi no kubona ibibatunga bitaborohoye.

Share

Nteziryayo Anastase n’umugore we Mukarwego Agnes batuye mu Mudugudu wa Kamazuru, Akagari ka Burinja, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bashyizwe mu kiciro cya 3 kandi no kubona ibibatunga bitaborohoye.

Inzu umuryango uvuga ko ubayeho nabi utuyemo

Uyu Muryango utuye mu nzu kazu gato gashaje kandi kubakishije ibiti. Usibye kuba ari gato kakaba kanashaje, uyu muryango uvuga ko bagakodesha  2500 Frw ku kwezi.

Bavuga ko iyo imvura iguye bahitamo kujya kugama mu baturanyi. Iyi nzu kandi iri munsi y’umukingo muremure ku buryo iyo imvura iguye amazi yose aruhukira mu ruganiriro ari na rwo  bararamo.

Mukarwego twamusanze muri iyo nzu bacumbitsemo tugira ikiganiro atubwira ko bifuza ko bafashwa bagatuzwa aheza.Ati ”Badushyize mu cyiciro tudakwiye tumaze igihe dusaba ko baduhindurira ariko nta cyakozwe iyi nzu na yo ishobora kugwa.”Yagize ati ”Iyi nzu yigeze gusaduka igice kimwe cyo hejuru bitewe n’amazi menshi aturuka kuri uyu mukingo.”

Uyu mubyeyi avuga ko akazi akora ari uguca incuro kuko ahingira abifite rimwe na rimwe. Umugabo we ngo arara izamu ku Ishuri Rikuru ryigenga rya INLAK  Ishami rya Nyanza agahembwa ibihumbi 30 by’u Rwanda amafaranga avuga ko adashobora kubatunga cyangwa ngo babe bayakodeshamo indi nzu yisumbuye iri n’ahantu heza.

Makarwego yanavuze ko hari inshuro nyinshi baburara bakanabwirirwa.Uyu muryango uvuga ko nta sambu ufite kuko ngo waje gutura muri ako gace uturutse mu Karere ka Nyaruguru.

Mu nzu imbere n’ikoresho

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere Nyanza Umutesi Solange avuga ko aho bamenyeye ikibazo cy’aba baturage bafashe umwanzuro wo kujya gusura uyu muryango kugira ngo bawimurire ahandi badashobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo.

Yagize ati ”Tuzajyayo tunabigishe gucunga neza amafaranga bita ko ari makeya tubereke ko hari abandi bayahembwa.”Umutesi yongeyeho ko hari n’amakuru bamenye avuga ko hari inguzanyo INLAK  iherutse guha uyu Nteziryayo akaba atarayikoresheje icyo yayisabiye.Umutesi yavuze ko kugira kwimura uyu muryango ari byo byihutirwa, ibyo kubahindurira icyiciro akavuga ko bigiye kuvugururwa mu minsi ya vuba.

Uyu muyobozi avuga ko mu bufasha bateganya kumuha harimo no kubigisha gucunga na duke bafite, bakaba  ari byo bashyira imbere bahereye ku mushahara bavuga ko ari mukeya.Ubwo twasuraga uyu muryango ntitwabashije kubonana n’umugabo w’uyu mugore kuko yari yagiye ku kazi.

Usibye kuba iyi nzu ari ntoya ndetse ikaba inashaje, nta gikoni igira kuko batekera mu nzu imbere hagati y’uburiri n’ibyo bikoresho byo mu rugo.yo witegereje inzu uyu muryango ubamo, birashoboka ko imvura y’itumba ikomeje kugwa nta kabuza iyi nzu ishobora kugwa.

Iyi nzu yubatswe kera kandi yubakishije ibiti

src.Umuseke

4 Comments

  • You actually make it seem so easy with your presentation but I find this topic to be actually something that I think I would never understand.

    It seems too complicated and extremely broad for me.
    I am looking forward for your next post, I will
    try to get the hang of it!

  • I’m more than happy to find this great site. I need to to thank you
    for ones time for this particularly fantastic read!!

    I definitely appreciated every part of it
    and i also have you book marked to look at new stuff in your website.

  • I’d like to thank you for the efforts you’ve put in writing this
    blog. I’m hoping to check out the same high-grade content by you later on as well.

    In fact, your creative writing abilities
    has inspired me to get my own, personal website now 😉 cheap flights 3aN8IMa

  • Awesome blog! Do you have any hints for aspiring
    writers? I’m hoping to start my own site soon but I’m
    a little lost on everything. Would you suggest starting with a free platform like WordPress or go
    for a paid option? There are so many options out there that I’m totally overwhelmed ..
    Any ideas? Kudos!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up