Gasabo-Kimironko:Isuku abaturage bayigize umwihariko

Share

Umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo haragaragara Isuku mu midugudu itandukanye. iyo uhatembereye ubona uduce twose turyoheye ijisho.

Abaturage batuye muri uyu murenge wa Kimironko bavuga ko biyemeje kugira isuku bakayigira umuco, bityo umurenge wabo ugahora utoshye. Imidugudu itandukanye, yamaze gutangira kwishakamo ibisubizo mu bikorwa by’iterambere, urugero aho batangiye kw’iyubakira imihanda no gushiraho abayikorera isuku buri munsi.

Abaturage bishiriyeho abakora isuku mu mihanda
Abaturage isuku bayigize umuco aho batuye
Mu marembo naho batuye hahora hacyeye
Ubusitani bw’itabwaho muri uyu murenge wa kimironko
Kubera isuku iharangwa ituma benshi bajya kuhatura
Imihanda iri gukorwa n’abaturage
Umutekano ucungwa amasaha 24/24
Abaturage b’ikorera ahabugenewe gushira imyanda

Umunyamabanga shingwabikora w’umurenge wa kimironko Mapambano Nyiridandi yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko isuku ari umuco waragaga abanyarwanda, bityo basabwa kuyikomeza bakajyana n’icyerekezo u Rwanda rufite ati “turashima intambwe tumaze gutera mu isuku n’umutekano, ngira ngo mujya mubyumva ahantu hose ko Umujyi wa Kigali ari intangarugero haba ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi yose mu kugira isuku n’umutekano ni nayo mpamvu natwe nu murengewacu wa Kimironko tugomba kubera abandiurugero kandi rushimishije


Umunyamabanga shingwabikora w’umurenge wa kimironko Mapambano Nyiridandi

Turashima intambwe tumaze gutera mu isuku n’umutekano, ngira ngo mujya mubyumva ahantu hose ko Umujyi wa Kigali ari intangarugero haba ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi yose mu kugira isuku n’umutekano.”

Yongeyeho ko hakiri urugendo ndetse hasabwa imbaraga za buri wese kugira ngo umurenge wa Kimironko ukomeze kuba intanga rugero mu bijyanye n’isuku n’umutekano.Yongeyeho ko hakiri urugendo ndetse hasabwa imbaraga za buri wese kugira ngo Umujyi wa Kigali ndetse n’umurenge wa Kimironko by’umwihariko ukomeze kuza imbere mu bijyanye n’isuku n’umutekano.

Mu mu gishize Ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bongeye gutangiza ku nshuro ya 8 ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bugamije kwimakaza umuco wo kurangwa n’isuku n’umutekano.Ubu bukangurambaga bwa tangijwe ku wa Gatatu tariki ya 30 Mutarama bukaba buzageza ku ya 16 Kanama 2019.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up