Nyarugenge-Kanyinya.Abaturage bashobora kwandura indwara zikomoka ku mazi y’igishanga

Share

Abaturage batuye mu kagari ka Nzove mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge barasaba ubuyobozi ko bwakora ibishoboka byose igisanga cya Nzove kikarindwa hakabuzwa abajya kuharoba amafi k’uko bishobora gushira ubuzima bwabo mu kaga kubera amazi mabi

Abakora imirimo y’uburobyi mu gishanga cya Nzove

Ubwo ikinyamakuru uruvugiro.com cyaganiraga n’abamwe mu baturage batashatse ko amazina yabo yashirwa ahagaragara,batangaje ko usanga hari abaharoba amafi kandi bitemewe, bakirirwa muri ayo mazi bakavamo irenge byabo byabaye umweru ku buryo hari bamwe barwara ibimeme.

Barasaba ubuyobozi ko bwakora ibishoboka byose igisanga cya Nzove kikarindwa

Abaturage bavuga ko basigaye babona n’abana bajyamo mu masaha bakabaye bari ku mashuri .Ikinyamakuru uruvugiro.com cyagerageje kuvugisha umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kanyinya ariko ntitwabasha kumubona. Mu gihe yabonetse turaza kubagezaho icyo bateganya kubikoraho mu nkuru yacu ivuguruye.

Bibera mu gishanga mu gihe cy’amasomo
Imyanda ishorwa mu gishanga cya nzove


Mu cy’umweru gishize mu kiganiro Zinduka kuri radio10 humvikanye umuyobozi w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikishije Coletta Ruhamya avuga ko abanduza ibishanga ndetse no gukoreramo imirimo itemewe bihagurukiwe.inshuro nyishi usanga inganda ziherereye mu gace ka Nzove arizo zitungwa agatoki mu kwangiza igishanga.

Imvura imanura imyanda iganisha mu nzira z’amazi asuka mu gishaga


Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up