Nyamirambo-Mumena:Abamotari basangira umuhanda n’abanyamaguru

Share

Abaturage batuye mu kagari ka Mumena umurenge wa Nyamirambo barasaba ubuyobozi ko basanirwa umuhanda w’amabuye uturuka Nyamirambo-Mumena ukamanuka mu cyumbati, k’uko warangiritse bikomeye aho usanga hari naho amabuye yavuyemo burundu, ku buryo abamamotari bagakoresha inzira imwe n’abanyamaguru.

Uyu muhanda iyo ugageze usanga ari byo koko warangiritse
Abamotari bati biragoye kuhazamura umugenzi

Amabuye usanga abaturage barayashize ku ruhande, kubera uburyo usanga anyanyagiye yirya no hino,hari naho usanga yarikusangije mu migende y’amazi, bikomeza kuzitera kwangirika.

Uyu muhanda iyo uhageze, usanga ari byo koko warangiritse k’uburyo bigoye ku hazamura ikinyabiziga cyane cyane moto ziba zitwaye abagenzi.

Biyambaza akayira kabanyamaguru
Amabuye usanga abangamira inzira z’amazi
Aka gahanda k’abanyamaguru niko gasigaye gakoresha mu gice cyangiritse

Umwe mu baturage twaganiriye witwa Karemera Abdul yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko, uyu muhanda umaze igihe gito warakozwe nyuma yo kwangirika nanone, ariko kubera gukoresha ba rwiyemezamirimo basondeka, niyo mpamvu uhita usenyuka utamaze kabiri.


Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu, Nsabimana Vedaste


Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu, Nsabimana Vedaste yatangarije ikinyamakuruUruvugiro.com ko uyu muhanda ugiye gusanwa vuba kuko ibisabwa byose byamaze gutegurwa

Inkuru ya Ramesh Nkusi

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up