Nyarugenge-Rwezamenyo:Baratakambira perezida Kagame ko bamaze igihe badasinzira

Share

Abaturage batuye mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka nyarugenge umujyi wa Kigali,baratabaza bavuga ko bamaze igihe kinini badasinzira kubera urusaku ruturuka mu Kabari kwitwa High Table motel,gateganye n’umurenge wa Nyakabanda.

Baravuga ko hashize igihe kinini batakambira ubuyobozi bw’umurenge wa Rwezamenyo n’akarere ka Nyarugenge basaba ko bacyemurirwa iki kibazo ariko byarananiranye.

Mu ijoro rishyira kuri iki cyumweru tariki 11/05/2019,byabaye agahomamunwa nyuma y’uko baraye bacuranze,bagahamagara Itangazamakuru ahagana saa munani z’ijoro,nabo bakiyambaza polisi ikaza kubihagarika.

Umuturage utashatse ko amazina ye ashyirwa mu nkuru yabwiye Uruvugiro.com ko kuri we weekend igera agahangayika y’ibaza uko iri burangire kubera urusaku.Usibye we n’abandi babyeyi twaganiriye,abana babohereje muyindi miryango kubera urusaku rutuma aba bana barara badasinziriye bikabagiraho ingaruka zo gusinzira bari ku ishuri ku wambere.

Aho bakirira abakiriya

Aka kabari gahora gashirwa mu majwi ko kabangamiye abahatuye kugeza ubwo biyambaje inzego z’umurenge n’akarere ntihagire igikorwa,ninayo mpamvu basaba umukuru w’igihugu Paul Kagame kubatabara.

Aho hanze niho bacurangira kugeza murukerera

Ubusanzwe amabwiriza avugako utubari ducuranga tugomba gufata amajwi Ntabangamire abahatuye dore babasaba kuhashyira ibifata rusaku(sound proof).high table bo bafata ibyuma bagacurangira hanze ijoro ryose kugeza murukerera kandi aka kabari kari hagati y’ingo z’abaturage.

Inkuru ya Nkusi Ramesh

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up