Gitega.Ababuza amahwemo abaturage bahagurukiwe

Share

Ubuyozi bw’umurenge wa Gitega bwahagurukiye insoresore ziteza umutekano muke muri uyu murenge wa Gitega,mu karere ka Nyarugenge.

Hashize igihe abaturage basaba inzego z’umutekano kubakiza izi nsoresore zibuza abaturage amahwemo,harimo kubashikuza telefone urugero hari Umusore w’imyaka 18 y’amavuko wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge yafashwe amaze gushikuza umukobwa telefone ye igendanwa,ariruka bamufatira mu murenge wa Nyakabanda, yiregura avuga ko yabitewe n’inzara yari amaranye iminsi ibiri.uyu musore yashikuje umukobwa witwa Uwingeneye Francine telefone ahita yiruka abaturage bari hafi bafatanyije n’irondo ryo mu Kagari ka Nyakabanda ya I mu Murenge wa Nyakabanda bamwirukaho baramufata.

Mu minsi yashize ikinyamakuru uruvugiro.com cy’aganiriye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel, yagize ati “Ntitwavuga ko nta bujura buhari, ariko twabufatiye ingamba. Aho hantu tuhakora umukwabu dufatanyije n’inzego z’umutekano. Dukangurira n’abaturage kwirindira umutekano, bamenyekanisha ahari abajura ndetse n’aho bakunda guteranira, kandi banagire uruhare mu gutabarana, kugira ngo umutekano urusheho gucungwa neza”.

Imikwabo yegabanyije ubujura
Abanyerondo bapakira abakekwaho guteza umutekano muke
Imodoka y’umutekano ibajyana kuri sitasiyo ya polisi
Uduce twa Gitega nka Gacamo,dobandi,ahitwa califonia ubujura bwaracitse ku buryo bugaragara.

Uduce twa Gitega nka Gacamo,dobandi,ahitwa califonia ubujura bwaracitse ku buryo bugaragara.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up