Abanyeshuri biga muri KIAC bishimiye ubufasha bwa Machine Lap Top bahawe na Zaggy Electronics LTD

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8/5/2019, mu ishuri ry’ubumenyingiro rya KIAC habereye umuhango wo gushyikiriza machine lap top abanyeshuri basaga 80 zizabafasha kurushaho kunoza imyigire y’amasomo y’ikoranabuhanga nkuko babibwiye hanga.rw.


Rusagara Joseph umuyobozi wa Zaggy Electronics LTD ubwo twamusangaga muri KIAC atanga machine.

Bamwe mu banyeshuri babwiye hanga.rw ko bishimye kandi banejejwe n’ubufasha bw’ishuri aho bavuga ko babashimira uburyo bazanye umushoramari akabaha ibikoresho by’ishuri (Machine lap top), nawe akaborohereza kwishyura kuburyo umunyeshuri azajya yishyura ishuro 4.


Rusagara Joseph umuyobozi wa Zaggy Electronics LTD ashikiriza umuturage machine.

Mariza Dianne umunyeshuri muri KIAC avuga ko anejejwe n’uburyo abonye machine ye bwite,ati:”Narisanzwe nkoresha machine y’ikigo mu gihe cy’amasaha yo kwiga gusa, ariko bigiye kufasha ningera no mu rugo nzajya nkomeza nkore n’imyitozo. Ndishimye cyane na nyuma yo kwiga iyi machine izafasha gukorera amafaranga”.

Abanyeshuri bari gukurikira amasomo mu ishuri.

Ruhumuriza Athanase umuyobozi mukuru wa KIAC ashimangira ko iki gikorwa bakoze cyo gushakira abanyeshuri bimwe mubikoresho bizabafasha kwiga no kurangiza amasomo neza, yagize ati:” Hano dutanga amasomo ashingiye ku ikoranabuhanga , biragoye kwiga no kumva aya masomo ntabikoresho umunyeshuri afite bwite ,hano kwishuri yego bafite machine zihagije bigiraho,ariko harubwo mwarimu abaha umukoro wo mu rugo urumva ko byari bigoranye. Twafashe gahunda yo kuzana umushoramari wemewe na leta tugirana amasezerano nawe ayagirana n’ababyeyi b’abana urabizi umunyeshuri nta kazi agira”.

umunyeshuri waganiriye n’umunyamakuru.

Rusagara Joseph umuyobozi wa Zaggy Electronics LTD yabwiye hanga.rw ko afite intego yo gufasha abanyarwanda cyane urubyiruko gutunga ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane lap top nizo afite kandi yiteguye gukorana na buri wese ,ati:’‘Ubu ndi mu kigo cy’ishuri cya KIAC ndi guha abanyeshuri machine basaga 80 twagiranye amasezeranon’ababyeyi babo , izi machine lap top za HP nzikura kuruganda dubayi ziba ari nshya,ikindi niteguye gukorana na buri wese yaba ikigo cy’amashuri,abikorera batwegera tukaganira cyane twe tubaha ibikoresho tukoroshya ubwishyu. Batubona kuri 0786333723 batugane”.

Abanyeshuri twasanze mu ishuri bari muri defasi y’amasomo.

KIAC n’ishuri ry’imyuga (kigali international art college) ryigisha amasomo y’ubumenyingiro riherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera umujyi wa Kigali.

bari gusobanura ibyo bize.

Twasanze abanyeshuri 347 bari muri gahunda ya defasi y’amasomo ku nshuro ya gatanu aho bari imbere y’abarimu bamurika imwe mu mishinga bakoze muri sitage bavuyemo hirya no hino mu gihugu, ibyo bamuritse bavanye muri sitage biri ku kigero cya 92% nkuko byasonuwe na Hagenimana Jean Clause(ALPHA) ushinzwe amasomo muri KIAC.


Hagenimana Jean Clause(ALPHA) ushinzwe amasomo muri KIAC.

Rusagara Joseph umuyobozi wa Zaggy Electronics LTD ari kuruganda dubayi.
Icyumba cy’ishuri bigiramo.
ishuri rya kiac.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up