Nyamirambo.Ruhurura yacukutse ku buryo itangiye gusatira umuhanda

Abaturage baturiye umuhanda uturuka mu miduha ugana Mageragere mu murenge wa Nyamirambo akarere ka Nyarugenge, ,barasaba ubuyobozi ko bwagira icyo bukora kuri ruhurura ifite hafi metoro hafi icumi kandi ikaba itaziritiye cyangwa ngo y’ubakwe.

Iyi ruhurura iri mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge
Bafite impungenge ko iyi ruhurura izateza impanuka
Uyu muhanda ukoreshwa n’imodoka zikorera ibiremereye
Abana bavoma hafi n’iyi ruhurura ifite uburebure bukabije
Abaturage bahatuye barasaba ubutabazi bw’ihuse
Kubisikanya kw’imodoka n’abana bato hafi n’iyi ruhurura bibashira mu byago
Uyu muhanda barifuza ko wakwitabwaho by’umwihariko

Uyu muhanda ari naho iyi ruhurura iherereye, hafi n’akazu k’amazi mu rw’intare, Ababyeyi bafite impungenge z’uko abana babo bazagwamo nabo ubwabo itabaretse. Iyi ruhurura yacukutse cyane ku buryo imaze gusatira umuhanda ukoreshwa na benshi.

Abahaturiye bavuga ko imaze gusenya amazu yabo, ibikoni,n’ubwiherero, harimo n’ukwangiza imyaka yabo.Imodoka z’itwara abagenzi, ndetse n’ibikamyo by’ikorera ibiremereye.Umw mu bashoferi baganiriye n’ikinyamakuru uruvugiro.com batangaje ko bafite impungenge ko iyi ruhurura izateza ibibazo mu gihe kiri imbere kuko imaze gusatira umuhanda cyane cyane muri iki gihe cy’imvura.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal ati “Mu ngengo y’imari umwaka utaha tuzakora ruhurura ya kivugiza

Izindi ruhurura zidakoze twamaze gukora ibarura zazo kugira ngo bitworohere mu itaganyamigambi n’uko tuzagenda tuzikora bijyanye naho ziherereye n’uko zangiritse”.

Rwakazina Marie Chantal


27/02/2019 n’ibwo ikinyamakuru umuseke cyatangaje ko “Mu masaha y’umugoroba ku wa Kabiri umwana w’umukobwa witwa Igihozo Sandrine w’imyaka 12 yagiye kurohora musaza we muto w’imyaka umunani wari warohamye mu kizenga kiri muri ruhurura iri mu murenge wa Nyamirambo bombi bararohama bitaba Imana.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up