Mageragere.Abacukura amabuye y’agaciro biyemeje gukora kinyamwuga

Yanditswe na Nkusi Ramesh

Abakora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge biyemeje gukora kinyamwuga.Ibi bibaye nyuma y’impanuka yabaye, mu gitondo cyo ku wa 15 Mata 2019 ahagana saa tanu n’igice z’amanywa. Icyo kirombe kimaze amezi atandatu gihawe uburenganzira bwo gucukurwamo.


Umwe mubakora uyu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Rubazinda Callixte

Umwe mubakora uyu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Rubazinda Callixte yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko hari aho usanga izi mpanuka z’iterwa n’imiterere y’ubutaka n’ubwo nanone hari aho usanga hari uburangare. Yakomeje gutangariza ikimanyamakuru uruvugiro ko ubwabo mbere y’uko ubuyobozi bubagenzura babanza kwigenzura ubwabo, buri kampani ikagira ibikorwesho bihagije by’abakozi nk’ingofero, bote,uturindamunwa n’uturindantoki, kugira ubwishingizi ku bw’akampani yose bifashe mu gihe habaye impanuka, n’umutenisiye wabyize uhoraho.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe (foto igihe.com)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe yatangarije ikinyamakuru. uruvugiro.com ko usibye site y’abereyemo impanuka ikahagarikwa byagateganyo, abandi bacukuzi b’amabuye y’agaciro, bari gukora kandi mu buryo bwubahirije amategeko.
Yagize ati ”Tubagenzura buri cy’umweru kandi raporo zigatangwa ugerageje guteshuka ku mategeko arahanwa“.
Itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ryasohotse ku wa 13 Kanama 2018, rigena ko umuntu wese ukora amakosa arimo kudaha abakozi ubwishingizi, ahanishwa guhagarikirwa uruhushya by’agateganyo.

Yankurije Angelique umutekinisiye uhoraho muri ksmpsni icukura amabuye y’agaciro
Inkuta munsi y’ubutaka ubona z’ikomeye ku buryo z’itateza impanuka
Inzira igana munsi y’ubutaka aho bacukura

ibikoresho by’ubwirinzi nk’ingofero zabigenewe n’ibindi
Ubwoko bw’amabuye y’agaciro acukurwa mu murenge wa Mageragere

Ingingo ya 55 iteganya ko umuntu udakurikiza ibipimo ngenderwaho mu gushakashaka, mu gucukura, mu gutunganya cyangwa mu gucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri, iyo byateje ibikomere n’uburwayi ku muntu cyangwa byangije ibidukikije, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Iyo byateje ubumuga cyangwa indwara idakira ku muntu, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Iyo byateje urupfu ku muntu, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni 10 Frw.

U Rwanda rwongereye imbaraga mu kurengera ubuzima n’umutekano w’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hagamijwe ko uru rwego rubyara inyungu ariko n’abarukoramo bakitabwaho bikwiye.

RMB yashyizeho itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ryo mu 2018, risaba abakora uyu mwuga kugira ibikoresho by’ubwirinzi nk’ingofero zabigenewe, uturindantoki n’ibindi.

Nkusiramesh@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up