Runzenze.Bwambere mu mateka abaturage babonye umuriro w’amashanyarazi

Share

Abaturage batuye mu mudugudu wa Runzenze mu kagari ka Runzenze umurenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, bishimiye kubona umuriro w’amashanyarazi bwa mbere mu mateka.

Nizeyimana Damascene, n’umuturage muri aka kagari umaze imyaka 15 ahatuye, yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko bashimira nyakwubahwa Paul Kagame kuba umuriro w’amashanyarazi mu gace batuyemo, hakaba hagiye guhinduka byinshi.

Umuriro wamaze kugerayo hose mu Kagarika Runzenze

Nizeyimana yatangaje ko bakoraga urugendo rurerure bagiye kwiyogoshesha, baturutse Mu kagari ka Runzenze, bakajya mu Kagari ka Butamwa, kuri ubu umuriro ugiye kubakemurira byinshi, harimo kwongera agaciro k’inzu zabo, babone n’abazikodesha, byongere iterambere mu bucuruzi muri aka kagari ka Runzenze.

Abaturage barashimira perezida Paul Kagame kubaha umuriro

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christopher, yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko akagari ka Runzenze gaherereye kunyengero z’urwuzi rwa Nyaborongo aho ruhurira n’akanyaru.

Yakomeje atangariza ikimanyakuru Uruvugiro.com ko baturage baho bamaze kubona umuriro w’amashanyarazi kuri ubu mu mateka uzabasha gukoreshwa mu kazi kabo ka buri munsi bihe n’urubyiruko amahirwe yo guhanga imishinga yabateza imbere, byongere gukurura n’abanyarwanda kuza kuhatura.

Benshi wasangaga bibazaga niba batuye mu mujyi wa Kigali bikabayobera, kubera iterambere ritihutaga. Abaturage bisabiye perezida Paul Kagame ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri 2017, ko yabaha umuriro w’amashanyarazi abizeza ko kizakemuka vuba. Usibye umuriro w’amashyanyarazi abaturage bagejejweho, bari kw’iyubakira ibiro by’akagari, kuri ubu imirimo ikaba igeze kuri 60%

Ibiro by’akagari ka Runzenze abaturage bari kwubaka kageze kuri 60%
Inyubako y’ibiro by’akagari bakoreramo
Abaturage bishimira ko agace batuyemo yagiye kwihuta mw’iterambere

Inkuru ya Ramesh nkusi

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up