Arasabira ubufasha umwana we wavukanye ukuguru kumwe

Share

Umubyeyi witwa Uwamariya louise arasaba leta ko yamufasha ikamubonera insimburangingo z’umwana we Akariza Jesica ufite imyaka 5, wavutse afite ukuguru kumwe.

Uyu mubyeyi atuye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyamirambo, akagari ka Gasharu mu mudugudu wa Rwintare .


Akariza Jesica ufite imyaka 5 yavukanye ukuguru kumwe

Uyu mubyeyi yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko afite impungenge z’uko umwana we amaze kugeza igihe cy’ukwiga, bityo bishobora kuzamugora kubona uko agera kw’ishuri.

Igare yahawe n’umurenge wa Nyamirambo, yatubwiye ko bamubwiye ko bazazisubirana, bakamushakira insimburangingo, arategereza, ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.


Uwamariya louise arasaba ubufasha bw’insimbura ngingo z’umwana we


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo, Marie Chantal Uwamwiza, yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko bakoze raporo y’uyu mwana bayohereza ku karere mu gihe bagitegereje igisubizo cy’uko bazamubonera insimburangingo.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Marie Chantal Uwamwiza

Umuyobozi w’umuryango OHEO urengera umwana Niyonsenga Norbert, yavuganye n’ikinyamakuru uruvugiro.com ko ubuyobozi bundi buramutse bumuboneye insimburangingo, nabo bamufasha ku mwishyurira amashuri.


Umuyobozi w’umuryango OHEO urengera umwana Niyonsenga Norbert

Kuvukana ingingo z’umubiri z’ituzuye

Dr Aimable Rugomwa, , yigeze kuganira n’ikinyamakuru Igihe.com kw’itariki 15 Gashyantare 2014 ko kubyara umwana utujuje ingingo bishoboka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo guca mu cyuma no kunywa imiti ibujijwe ku bagore batwite.

Yagize ati: “Turabibona rimwe na rimwe kuko bishobora kuba wenda nk’iyo umugore utwite anyura mu byuma byo kwa muganga (Radiographie/ x ray) n’ibindi, cyangwa kunywa imiti ibujijwe nka; za Diclofenac igabanya ububabare.”

Uyu muganga w’abagore, avuga ko habaho n’imiti imwe n’imwe ishobora gutera umugore kubyara umwana utujuje ingingo cyangwa ufite guhungabana kutari kumwe.

Ati: “Haba imiti twakwita ko iba mu byiciro (category) ya D, C, B, A, irimo nk’imiti y’abasazi, yakomeje avuga ko ariyo mpamvu umugore wese utwite aba agomba kunywa imiti yahawe na muganga (Gynecologue) gusa.

Muganga Rugomwa, avuga ko umwana ashoobora no kuvuka aremaye biturutse mu muryango avukamo, wenda umubyeyi we cyangwa abo bakomokaho baravutse hari ingingo zimwe na zimwe nabo batujuje.(http://igihe.com/ubuzima/article/gisozi-umwana-yavutse-nta-kuguru-n

Inkuru ya Ramesh Nkusi

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up