Muhanga.Abangavu 261 batewe inda mu karere kose.ababikoze akabo kashobotse

Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo bo muri imwe mu mirenge ya Muhanga bavuze ko igihe kigeze ngo bavuge amazina y’abagabo bafite ingo zabo babateye inda kandi bakiri bato Ni abakobwa  bari munsi y’imyaka 18 kuko bamwe muri bo bafite Imyaka 15,  abandi bakaba baratewe inda bafite Imyaka 14.

Abakobwa batewe inda muri Muhanga ngo agiye kuzavuga amazina y'abagabo babateye inda

Abakobwa batewe inda muri Muhanga ngo agiye kuzavuga amazina y’abagabo babateye inda

Bavuga ko bari baratinye kubavuga banga kuzahura n’ingaruka zirimo kuba bahohoterwa n’abo bagabo basanzwe bafite ingo zabo.

Umwe muri witwa Uwizeyimana Clarisse avuga ko  yarangije kubwira ababyeyi be amazina y’uwamuteye inda kandi ngo yiteguye kuzatanga amakuru yose y’uko byagenze kugira ngo aryozwe ibyo yamukoreye kandi yari akiri umwana.

Ati:” Nakoraga akazi ko mu rugo mu gipangu habagamo abasore umwe muri bo niwe wanshutse  turaryamana mu minsi mike mbona ndatwite.”

Bagenzi bavuga ko kuba baratewe inda bakiri bato byatewe n’uko abasambanyiije  babarushaga ubwenge kuko bari bakiri bato.

Ngo barakajwe n’uko ababateye inda bakiri bato batigeze babafasha muri ibyo bihe kandi ari bantu bigagaragara ko batabura amata y’umwana.

Jules Mugisha ukorera umushinga witwa  IHORERE  Munyarwanda avuga ko  mu biganiro bamaze iminsi baganiriza bariya bakobwa avuga ko zimwe mu mpamvu bavuga zatumye baterwa inda ari ubumenyi buke bw’imyororokere n’ubukene.

Mugisha avuga ko kuba hari bamwe bamaze kuzuza no kurenza imyaka 18 y’amavuko byatumye batangira gutekereza uko bahemukiwe bakaba bumva igihe kigeze ngo ababateye inda bamenyekane.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Muhanga Kamana Umutoniwase Sostène yabwiye Umuseke ko hari dosiye z’abakekwaho gutera inda abangavu bashyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ndetse na MINALOC akizera ko abakoze ibi byaha bagiye kubiryozwa mu minsi ya vuba.

Urutonde rw’abakobwa batewe inda ruri ku biro by’Akarere ka Muhanga rwerekana ko muribo harimo batandatu bigaga mu mashuri abanza.

Rugaragaraho kandi abangavu 261 batewe inda batarageza ku myaka 18 mu karere kose.

Mugisha avuga ko kuba hari bamwe bamaze kuzuza no kurenza imyaka 18 y’amavuko byatumye batangira gutekereza uko bahemukiwe

Mugisha avuga ko kuba hari bamwe bamaze kuzuza no kurenza imyaka 18 y’amavuko byatumye batangira gutekereza uko bahemukiwe

src.umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up