Nyabugogo.Abana bataye ishuri birirwa batoragura ibyuma bishaje

Share

Nyabugogo.Abana bataye ishuri birirwa batoragura ibyuma bishaje
Mu murenge wa Kigali mu duce twa nzove,Giti KInyoni ndetse no mu bice bya Nyabugogo nihousanga hagaragara abana benshi basiba amashuri bakajya gutoragura ibyuma bishaje mu magaraje n’ahandi hatandukanye. Usibye gutoragura ibyuma usanga hari n’abandi bajya kwoga umugezi wa Nyabugogo.

Manishimwe emmanuel umunyozi ukorerera muri uyu muhanda wa Nyabugogo, Giti k’inyoni na Nzove yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko aba bana benshi basiba amashuri bakajya kushaka amafaranga batoragura ibyuma bishaje.

Abana basiba amashuri bakajya gutoragura ibyuma bishaje
Ubasangana amasuka bacukura ahahoze amagaraje
Abandi boga umugezi wa Nyabugogo
Bakomerekera muri aya mazi y’umugezi wa Nyabugogo
Bamwe mu bana iyo muganiriye bakubwira ko batumwa n’ababyeyi
Umugezi wa Nyabugogo usanga urimo n’imyanda

Umwe mu babyeyi ufite umurima hafi y’umugezi wa Nyabugogo yavuze ko ikosa arishyira ku babyeyi usanga bareka abana bakajya Gusyaga(Gutoragura ibyuma bishaje),hanyuma bagategereza ko bazana amafaranga mu rugo . Ikindi yagarutse ku kibazo cy’ababyeyi basiga abana mu rugo bakajya kuzunguza muri gare ya Nyabugogo ugasanga abana babonye umwanya wo kwigenga bagakora icyo bashaka.

Ikinyamakuru uruvugiro.com cyaganiriye n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali
Rwakazina Marie Chantal , agitangariza ko bagiye kushiramo imbaraga bafatanyije n’akarere ka Nyarugenge banamenye impamvu iki kibazo cya’bana bata amashuri bakajya gutoragura ibyuma bishaje kidakemuka.

Rwakazina Marie Chantal ubwo yaherukaga gukorera umuganda mu Karere ka Nyarugenge
Dr. Munyakazi umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza nayisumbuye

Mu mwaka ushize wa 2018 Dr. Munyakazi umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza nayisumbuye, yanenze bamwe mu babyeyi bagira uruhare mu guta ishuri kw’abana ntibanatange umusanzu wo kuribagaruramo.Ati “Hari ababyeyi bamwe bagira uruhare mu guta ishuri kw’abana, abo rwose bakwiye kwisubiraho, ntibanagire uruhare rwo gufatanya n’izindi nzego ngo abaritaye barigarurwemo, ibyo ni ibyo kunengwa, birakwiye ko iyo myitwarire ihagarara.”

Inkuru ya Ramesh Nkusi

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up