Rutonde.Abaturage basaga 300 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abaturage basaga 300, bo mu kagari ka Rutonde mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo tariki 01/05/2019,basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kunamira abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri mata 1994.

Umunyamabanga shingwabikorwa w’akagari ka Rutonde Jean Jack Roger Uhoranimana yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kugirango abaturage bigire ku mateka, bashobore guhangana n’ingengabiterezo ndetse n’amacakubiri, bimakaze ubumwe n’urukundo, no gukangurira abakiri bato kwirinda ibishobora kubasubiza mu bihe bigoye igihugu cyanyuzemo.

Mu rwego rwo kunamira abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri mata 1994.
Abaturage ba Rutonde bakigera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umunyamabanga shingwabikorwa w’akagari ka Rutonde Jean Jack Roger Uhoranimana
Kwigira ku mateka bibatera imbaraga z’ukwiyubaka
Urubyiruko rwashishikarijwe kwibuka biyubaka
Amateka yakoze ku mutima bahavana isomo
Abasaga 300 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Imodoka z’abazanye zikigera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umunyamabanga shingwabikorwa w’akagari ka Rutonde Jean Jack Roger Uhoranimana

Uhagarariye ibuka ku rwego rw’akagari ka Rutonde Munyanshoza Dieudonné yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko basaba Leta ko yabafasha hakarangizwa imanza zaciwe na Gacaca, ndetse n’abahamwe n’ibyaha, bagakurikiranwa cyane cyane abakiri hanze bidegembya.

Mu gutangiza ibikorwa bo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bisanzwe byatangijwe n’ibikorwa byo gucana urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, umuhango wakozwe n’umukuru w’igihugu, abagize guverenoma, abashyitsi baje kwifatanya n’Abanyarwanda n’imiryango yabarokotse jenoside.

b

By Ramesh Nkusi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up