Kimisagara.Abaturage barataka urugomo rukabije rukorwa n’insoresore zavuye Iwawa

Abaturage batuye mu mudugudu wa byimana kagari ka Kimisagara umurenge wa kimisagara akarere ka nyarugenge barasaba ubuyobozi kubakiza insoresore bavuga ko zavuye iwawa mu minsi ishize zikomeretsa abaturage zigamije kubatwara utwabo,kubashikuza amatelefone n’ibindi.

Uyu munsi tariki 2/05/2019 hari insoresore zinjiye mu kabari kabarizwa muri uyu mudugudu wa Byimana mu kagari ka kimisagara ziranywa zibura ubwishyu n’uko zisiga telefone ngo zigiye kuzana amafaranga.Nyiri kabari atunguwe no kumva akubitwa amabuye aza no kumukomeretsa ayaterwa nizo nsoresore nk’uko bivugwa n’abatu

Insoresore zakububise Nyiribakari ibuye kw’itama

Umwe mubaturage utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko yigeze gusagarirwa n’aba basore bamushikuza telefone avuza induru biba ibyubusa.Abamotari bakunze gukorera kuri uyu muhanda uzamuka Nasiyonari bavuga ko izi nsoresore zikunze kuhategera abantu bakabambura hingwa bikorwa w’umurenge wa Kimisagara kuri iyi nkuru atubwira ko ari kuyitohoza neza. Nyuma mu gitondo cyo kuri tariki 3/05/2019 n’ibwo tubonye ubutumwa bw’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kimisagara bugira buti” Ikibazo cyabaye ejo mukabari. Hanyuma ny’iri kabare yiyunga n’imiryango yabamuhohoteye arivuza birarangira uyu musore wahohoteye nyiri kabiri witwa Irakoze Joseph. Nyuma yo kumenya amakuru tumusabye gutanga ikirego abagizi banabi bagafatwa bagakurikiranwa.Uwahohoteye Uyu muturage twamufashe yashyikirijwe RIB.Polisi imaze igihe igihe ikangurira abaturage gutanga amakuru ahantu hose hagaragaye umutekano muke.

Inkuru ya Ramesh Nkusi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up