Gs.Nzove haragaragara umwanda ukabije n’ibura ry’amazi

Ishuri Gs Nzove riherereye mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge haragaragara umwanda ukabije cyane cyane ahatunganyirizwa amafunguro.

Ubuyoyozi bw’ishuri butashatse ko dufata amajwi yabo batangarije ikinyamakuru uruvugiro.com, ko ikibazo cy’isuku itanoze giterwa n’ubura ryamazi kuri iki kigo gifite abana bakabakaba ibihumbi bitatu, barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ubwo twahageraga mu masaha y’amasomo twabonye abana bavuye kuvona bikoreye utujerekani, hari n’abandi bavomaga mu migende y’amazi cyangwa ruhurura zitwara amazi yanduye aturuka mu nganda z’iherereye muri ako gace ka nzove.

Ishuri ry’a Gs Nzove rirangwamo umwanda kubera ibura ry’amazi
Umwana ari kuvoma muri ruhurura

Ikinyamakuru uruvugiro.com cy’avugishije umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr.Isaac Munyakazi maze aduhamiriza ko iki kibazo kigiye kugenzurwa kandi kigakemuka vuba kandi byihuse, ndetse ko yahise yohereza abagenzuzi bakamura raporo.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr.Isaac Munyakazi
Abana n’utujerekani tw’amaz
Umwanda ugaragara no ku masahani bariraho kubera kubura amazi
imifuka y’imyanda uyisanga ku gasozi

Amatiyo y’amazi apfunyikishije amashashi
Ikimoteri yaruzuye imyanda iri ku gasozi
Amakaro usanga yuzuyeho ibiryo byahamanetse

Minisiteri y’Uburezi iheruka gutangaza ko hari amashuri agomba gufatirwa ibihano kimwe n’abarimu cyangwa abayobozi bayo, nyuma y’ibibazo bikomeye byagaragajwe bibangamiye ireme ry’uburezi kandi bidashobora kwihanganirwa muri ibyo harimo n’umwanda.

Inkuru ya Ramesh Nkusi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up