Polisi yarashe ukekwaho ubujura washatse gutera icyuma umupolisi

Share

Mu ijoro ryakeye Polisi yarashe ukekwaho ubujura washatse gutera icyuma umupolisi, ubwo yafatirwaga mu cyuho acukura inzu y’umusirikare.

Mu rucyerera rwo ku itariki ya 29 Mata 2019, mu Mudugudu wa Cyimo, Akagari ka Keza mu Murenge wa Masaka, kwa Capt. Gapasi Pascal harasiwe umuntu ukekwaho ubujura uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.

Kwa Capt. Gapasi Pascal harasiwe umuntu ukekwaho ubujura

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Golleti Umutesi, yavuze ko uyu mujura yashatse gutema umupolisi.

Ati “Ubwo abapolisi bari ku irondo (Patrol) banyuraga hafi yo kwa Afande Gapasi, babonye umujura arimo gucukura inzu. Bagiye kumufata yashatse gutera icyuma umupolisi wari umwegereye nuko araraswa.”

“Duhora dusaba abaturage gushyira itara twita iry’umutekano hanze ku nzu zabo kandi rikarara ryaka. Icyatumye abapolisi babona uriya mujura ni ukubera itara ry’umutekano. Ikindi dusaba abaturage ni ukujya bakinga neza inzu zabo igihe bagiye kuryama, kandi ugize icyo yumva gishaka guhungabanya umutekano we akabimenyesha Polisi.”

Yakomeje avuga ko uwarashwe nta byangombwa bimuranga yari afite, iki kibazo kandi ngo gisigaye kigaragara ku bajura batandukanye, kuko basigaye bajya kwiba badafite ibibaranga. Umurambo w’uwarashwe wajyanywe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up