Abagabo batatu batawe muri yombi bakekwaho gutema inka yatanzwe muri gahunda ya Girinka

Share

Mu gitondo  cyo kuri uyu wa 29 Mata 2019, abagabo batatu batawe muri yombi bakekwaho gutema inka yatanzwe muri gahunda ya Girinka, bakayikomeretsa bikabije.

Inka yatemewe i Karongi

Abafashwe ni abo mu Mudugudu wa Nyagisozi, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Rubengera, ahaba harimo na nyirayo, wari wayihawe muri gahunda ya Girinka igamije gukura mu bukene abatishoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mataba, Muvara Olivier, yabwiye Umuseke abakekwa ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya ya RIB ya Rubengera.

Yagize ati “Hafashwe abagabo babiri harimo na nyirayo witwa Maniriho Silas icyatumye, nyirayo afatwa ni uko yari amaze iminsi ashaka kuyigurisha.”

Uyu muyobozi yavuze ko iyi nka bahise bahitamo kuyigurisha bitewe n’uko itari kuvurwa ngo ikire, amafaranga yavuyemo ngo bakaba bahise bayashyira kuri konti ya Girinka.”

Ingingo ya 190 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko  Umuntu wese, ku bw’inabi, ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo cyangwa uyatwara nabi ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze amezi abiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW) n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gufata amatungo nabi cyangwa kuyatwara nabi byayaviriyemo gukomereka cyane cyangwa urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6).

Umuntu wese, ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Src.Umuseke

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up