Umusaza Munyeshyamba Ngegera ati”kimwe gusa nsigaje kugeraho mu buzima bwanjye, n’uguhura na Paul Kagame nkamushimira

Umusaza witwa Munyeshyamba Ngegera w’imyaka 61, utuye mu mudugudu w’agateko mu kagari ka Nzove, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Nyarugenge,yafashe icyemezo cyo kwivana mu bahabwa amafanga ya VUP mu bahabwa amafaranga ya VUP ngo araharire abandi yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko asigaje kureeba perezida Paul Kagame akishima nkubonekewe na Yesu cyangwa Bikira mariya nk’uko abyivugira.

Munyeshyamba Ngegera, avuga ko Nyakubahwa Paul Kagame yamwubakiye inzu nziza, akaba azanezezwa kubona ayitaha ahibereye akamushimira byimazeyo ineza yamugiriye akanamubwira ko yaretse kwakira amafaranga ya VUP, agaharira abandi ntagahato.

Munyeshyamba Ngegera yafashe umwanzuro wo kureka amafaranga ya VUP.

Umunyamakuru w’uruvugiro.com yamubajije impamvu yafashe umwanzuro wo kurekeraho gufata aya mafaranga ya VUP, nawe amusubiza ati”Nabikoze mbitekerejeho. n’ibyo koko ntawanga amafaranga, ariko iyo ubonye hari umeze nabi kukurusha, biba byiza ko ufata umwanzuro ukamuharira, nawe yakwiteza imbere, akazibwiriza agaharira undi, tukiga umuco wo gusaranganya, n’ubwo bitoroshye kubera gukunda amafaranga.

Munyeshyamba Ngegera ashimira Perezida Kagame ko bishingiye mu miyoborere myiza ye yabashije kubakirwa ndetse agahabwa agahabwa amafaranga ya VUP, none imibereho ye ikaba yarateye imbere mu buryo bugaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up