Groupe scolaire ya Kigali igisubizo ku baturage ku bijyanye n’uburezi

Share

Mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi tariki 27/04/2019, mu murenge wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge,minisita w’uburezi mu Rwanda, Eugene Mutimura yifanyije n’abaturage aho bari kwubakwa ishuri rya Groupe scolaire ya Kigali igizwe n’amashuri abanza nayisumbuye.

Abaturage bo mu murenge wa Kigali mu muganda

Aya mashuri yitezweho gukemura ikibazo cy’ubucucike budasanzwe ku banyeshuri mu murenge wa Kigali.Usibye ishuri hari nanone ayandi mazu ari kw’ubakwa muri uyu murenge agera kuri 240,bikaba byitezwe ko iyi miryango yose izererera muri iri shuri rya ya Groupe scolaire ya Kigali  nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu Nsabimana Vedaste.

Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu Nsabimana Vedaste.
Minisita w’uburezi Eugene Mutimura yitabiriye umuganda mu Murenge wa Kigali
Aya mashuri ya Groupe scloraire ya Kigali azatwara asaga miliyari ebyiri

Aya mashuri ya Groupe scolaire ya Kigali ari kwubakwa kubufanye na Minisiteri y’uburezi, azarangira atwaye angana na miliyari ebyiri z’amafaranga yu Rwanda,rikaba ry’ubakwa na minisiteri y’ingabo(MINADEF).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali Emanuel Rutubuka

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali Emanuel Rutubuka, yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko uburezi mu murenge ayoboye muri rusange ugiye kwongerwamo imbaraga kubera iki gikorwa cy’ishuri bari kwubaka muri uyu murenge ayoboye, akaba asaba abaturage igikorwa kukigira icyabo mu rwego rwo gushigikira uburezi by’umwana w’umunyarwanda, icyo yise kwegereza uburezi abaturage bo mu murenge wa Kigali.

nkusiramesh@gmail.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up