Nyamirambo.Abaturage barembejwe n’urugomo rukorerwa mu kabyiniro kazwi nka Bauhaus Club

Share

Mu kabyiniro kitwa bauhaus Club gaherereye mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge haravugwa urugomo rukabije aho usanga abahasohokera binubira umutekano muke, kurwana ndetse no gukomeretsanya.

Mu gitondo tariki 26/04/2019 ubwo umunyamakuru w’uruvugiro.com yahageraga, yahasanze umwe mu bari bahasohokeye bamukubitse icupa mu mutwe bimiviramo kujyanwa kwa muganga avirirana amaraso.

Icupa umusore yakubitswe yasatagurikiye muri Kaburimbo
Aho umusore utamekanye amazina yakubitiwe icupa ku marembo ya Bauhaus Club
Uwakubitswe icupa ku kabyiniro kitwa bauhaus ajywanwa guhabwa ubuvuzi
Abaturage bashungereye kureba ibyabaye nyuma y’imirwano
Bakururwa n’abasitari bahacurangira

Bamwe mu bagenzi bakunze gukoresha inzira imanuka kuri mirongo ine baturutse Kosomosi, bemeza ko aka kabyiniro gakabije urugomo aho usanga indaya ndetse n’abasinzi baharwanira bakababuza umudendezo.

Umwe mu bacururiza haffi naka kabyiniro ka Bahaus utashatse ko amazina ye tuyashira mu nkuru, yatangaje ko badahwema gusaba ubuyobozi ko aka kabyiniro kafatirwa ibyemezo. ikindi Abaturage bagarukaho n’uburaya bugenda bw’iyongera hanze yaka kabyiniro, n’abana batarageza imyaka y’ubukure usanga bahinjira kandi bihanwa n’amategeko

Ingingo ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni nabyo bihano bihabwa ushishikariza umwana kunywa inzoga cyangwa itabi cyangwa kujya mu tubari.

Twagerageje kuvugisha nyiri aka kabyiniro ariko inshuro zose twamushatse kuri telfone ye niyabashije kucyamo.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rwakazina marie shantal, twamubajije kuri iki kibazo, ubwo yari yitabiriye umuganda ngaruka kwezi mu Kagari ka Nyarufunzo mu murenge wa Mageragere, dore ko abaraye mu tubyiniro usanga batitabira umuganda rusange, nawe adutangariza ko iki kibazo bagiye ku gihagurukira bakagifatira ingamba zihuse.

Bikunzwe kugarukwaho kenshi aho usanga imirwano impanuka ari ingaruka za hato na hato zituruka ku businzi, urugero, ikinyamakuru uruvugiro.com cyahuye n’impanuka ya motto ku muhanda uturuka Kimisagara wekereza Nyamirambo aho bakunze kwita mutwe ubwo motto ebyiri zagonganaga batatu bose bagakomereka twahavuye Polisi inshinzwe umutekano wo mu muhanda itegereje ubutabazi bw’imbangukira gutabara kubajyana kwa muganga bakitabwaho.

Reeba amafoto y’impanuka twasanze kwa mutwe Nyamirambo benshi bemeza ko ari ubusinzi bushobora kuba bwayiteye

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yari yahageze
Abaturage bavugako izi mpanuka kenshi usanga z’iterwa n’ubusinzi
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up