Meya w’umujyi wa Kigali yifatanyije n’abatuye Mageragere na Nyamirambo gukora umuganda rusange

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27/04/2019,Meya w’umujyi,Inzego z’umutekano,Ubuyobozi bw’Akarere bifatanyije n’Abatuye mu mirenge ya Mageragere na Nyamirambo mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2019.

Umuganda watangiye ku isaha ya saa mbiri za mugitondo ,aho wakorewe mugishanga cya Nyarufunzo gihingwamo n’abatuye mu mirenge itatu y’akarere ka Nyarugenge ariyo,Mageragere,Nyamirambo, na Kigali. Usibye ko Mageregere ariyo ifite ahantu hanini.

Meya w’umujyi nu w’akerere ka Nyarugenge na Gitifu wa Nyamirambo bari gusibura inzira y’amazi.

Meya w’umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal nyuma y’umuganda yabwiye hanga.rw ko yaje kwifatanya n’abaturage ba Mageragere na Nyamirambo mu rwego rwo gufatanya n’abaturage kubungabunga ibikorwa remezo,ati:”Twaje gukorera umuganda hano mu gishanga nk’ahantu tuzi hakorerwa ibikorwa by’ubuhinzi bivamo ibyo kurya bitunze abanyakigali, twasibuye umuferege ucamo amazi rusange kugirango amazi akomeze atembere neza kandi agere hose”.

Kubera ko iki gishanga gihingwamo cyane imboga z’ubwogo bwose meya w’umujyi yemereye abaturage ko hagiye kurebwa uko hashyirwa isoko ry’imboga rizabafasha gucururizamo umusaruro wabo.

Inzego z’umutekano zakoze umuganda.

Gitifu w’umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christopher yishimiye uburyo abaturage bitabiriye umuganda ari benshi,gusa kubijyanye n’umuganga wakozwe yavuze ko ari igikorwa cy’ingenzi,ati:’‘ Uyu muganda twakoze dufatanyije n’abayobozi bacu,nikimwe mubikorwa by’agaciro byerekana ko tugomba kwigira,iki gishanga gihingwamo ,amashu, intoryi,karoti n’izindi mboga zitandukanye hano niho kigega cy’imboga mu mujyi wa kigali”.

Abaturage bafatanyije n’abasirikare gukora umuganda.

Twababwira ko uyu muganda wakozwe wibanze ku bikorwa byo gusibura inzira zose z’amezi zo muri iki gishanga,bigaragare ko bizatanga umusaruro mwiza kubera amazi atembera neza akagera mu mirima yose akavomera imbuto.

Meya w’umujyi avugana n’itangazamakuru.
PHOTO:HANGA.RW
SOURCE:HANGA.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up