Nyarugenge.Umwanda urembeje abaturage mu murenge wa Rwezamenyo

Abaturage batuye mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge baranenga gahunda y’isuku muri uyu murenge haffi yaho batuye ngo bishobora kubateza indwara zitandukanye zituruka ku mwanda.

Ibidendezi by’amazi bigaragara aho abaturage batuye

Iyo utembereye hirya no hino muri uyu murenge usanga inzira zagenewe gutwara amazi adasukuye cyangwa amatiyo yohereza amazi yakoreshejwe mu ngo mu nzira z’abagenzi.

Abamwe mu baturage ntibagira ibyobo by’amazi

Umwe mubaturage utuye mu mudugudu w’indatwa utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko usanga abayobozi bashishikariza abaturage kwimakaza isuku, ariko ntibagaruke kugenzura neza niba abaturage ibyo basabwe barabishize mu bikorwa.

Munsi y’ingo zabamwe uhasanga imyanda ihamaze igihe

Usibye iyi myanda ituruka ku mazi adasukuye, abaturage ntibahwema gushira mu majwi kampani zitwara ibishingwe kuba zitabitwarira ku gihe usanga bahitamo kubijugunywa munsi y’urugo byababanye byinsi abandi bakabijugunya muri ruhurura

Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo Mbabazi Stella yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com, ko isuku ari uguhozaho kuri izo mpamvu amakuru bayamanye kandi bagiye kuyakurikirana.ati ”Twumvise y’ikibazo cy’abaturage bateza abandi umwanda barenza imifuka y’ibishingwe mu ngo zabo. bamenye nimpamvu batabishikiriza abashinzweku bijyana mu kimoteri cya Nduba muri Gasabo. ku bijyanye n’ibyobo by’amazi, yatangaje ko hari ingamba zo gukora nabashinzwe kuvidura ibi byobo bimenwamo amazi yanduye ntakomeze kuguma mu ngo z’abaturage k’uko ateza umwanda.N’ubwo bikiri mu biganiro n’abafatanya bikorwa yizera ko bizatanga igisubizo kirambye

Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo Mbabazi Stella
Amazi adatemba ateza indwara zitandukanye

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bujyanye n’isuku n’umutekano umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge .Kayisime Nzaramba yasabye aba bayobozi gukangurira abaturage  kugira isuku mu byo bakora byose kuko isuku ari isoko y’ubuzima, bakarangwa n’isuku ku mubiri, aho batuye, aho baryama ndetse no kwita ku isuku y’ibiribwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up