Nyarugenge: Hibutswe abatutsi bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo

Share

Abatuye mu Murenge wa Kigali wo mu Karere ka Nyarugenge bibutse ku nshuro ya 25 Abatutsi basaga 700 bazize jenoside, bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo, mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2019.

Bari murugendo rwo kwibuka.

Umuhango wo kwibuka wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwubatswe ku ruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi rwa Ruliba hafi y’uwo mugezi, ukaba wabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ku Giticyinyoni.

Nyuma y’uru rugendo hakurikiyeho ubutumwa bugaruka ku gushyira imbaraga mu bikorwa birwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no kwibuka twiyubaka.

Bamwe mubayobozi bitabiriye umuhango wo kwibuka.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pio mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko bifuza ko ubuyobozi bwashyira imbaraga nyinshi mu kwigisha abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bitewe n’uko hakiri abantu benshi bayifite.

Yagize ati “ Nta bibazo byinshi twari dufite uretse ko ikiduhangayikishije muri uyu murenge ari icy’uko hakirimo abaturage bagifite ingengabitekerezo ya jenoside n’abanangiye kwishyura imitungo basahuye no gutanga amakuru yahari imibiri yabacu ngo tuyishyingure mucyubahiro.”

Umuyobozi w’umurenge wa Kigali Rutubuka Emmanuel yatanze ubutumwa bw’ihumure kubarokotse jenoside cyane abashimira ubutwari bagaragaza mu kubaka igihugu.

Yagize ati:”Ndashimira abarokotse jenoside bo muri uyu murenge, bagaragaza ubwitange cyane muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge batanze imbabazi ku babiciye imiryango babasabye imbabazi , banarenzaho baziha nabatarazisabye”.

Hashyizwe indabo kurwibutso.

Yakomeje asobanura ko bahisemo gukorera umuhango wo kwibuka ku mugezi wa Nyabarongo mu rwego rwo kuzirikana abatutsi bishwe bakajugunwa mu mugezi wa Nyabarongo.

Uyu muyobozi w’umurenge yasabye abatuye ba Kigali kugira ubutwari bwo kwerekana aho Abatutsi batawe mu gishanga cya Nyabarongo kugira ngo bashobore gushyingurwa.

Hacanwe urumuri rw’ikizere.

Yabasabye kumva ko kwerekana aho imibiri y’ abantu iri bitavuga ko ari wowe wabishe ahubwo nacyo ari igikorwa cy’ ubutwari.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yavuze ko akarere ka Nyarugenge kafatiye ibyemezo abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abanangiye kwishyura imitungo basahuye.

Muri uyu murenge hamaze kugaragara imibiri ibiri yabonetse aho bari gukora umuhanda uhuza isantere ya Noruveje na Nyabugogo,Nyakanda , ndetse na Nyamirambo , biteganyijwe oo izashyingurwa mu rwibutso mu minsi irimbere.

Gitifu w’umurenge acana urumuri rw’ikizere.

Bivugwa kandi ko hari n’abiciwe muri uyu murenge bitaramenyekana aho imibiri yabo yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.


Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pio mu kiganiro n’itangazamakuru.


Umuyobozi w’umurenge wa Kigali Rutubuka Emmanuel yatanze ubutumwa bw’ihumure kubarokotse jenoside.
Hajugunwe indabo mu mugezi wa Nyabarongo.

PHOTO:HANGA.RW
SOURCE:HANGA.RW
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up