Nizeyimana Marcel yaturikanywe na grenade ubwo yikubitaga isuka ari guhinga.

Umuturage witwa Marcel Nizeyimana Marcel w’imyaka 30 wo mu murenge wa Gisozi , Akagali ka Musezero kuri uyu wa Kane yaturikanywe na grenade ubwo yikubitaga isuka ari guhinga. Yamukomereje bikomeye urutugu n’ikibero ariko ntiyamwica.

Yakubise isuka grenade yari iri mu murima atabizi imukomeretse bikomeye ku rutugu

Yakubise isuka grenade yari iri mu murima atabizi imukomeretse bikomeye ku rutugu

Nizeyimana yari arimo ahinga mu murima wa Marei Jeanne Mukayiranga. Iriya grenade yaturikanye uyu muturage ahagana saa 8h40 za mu gitondo.

Iriya grenade yakomerekeje undi muturage wari hafi  aho witwa Samuel Bayavuge w’imyaka 31 imukomeretse ku gahanga no mu nda.

Abakomeretse bose babanje guhabwa ubutabazi bw’ibanze ku ivuriro ryitwa Sagamba,nyuma boherezwa ku bitabo bya Kacyiru.

Marie Jeanne Mukayiranga avuga ko yatangajwe n’ibyabaye kuko uriya murima ngo asanzwe awuhinga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umutenge wa Gisozi Theophile Niragire yabwiye Umuseke ko bigoye kumenya uko iriya grenade yageze muri uriya murima.

Grenade yamukomerekeje ku kaguru

Grenade yamukomerekeje ku kaguru

SRC.umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up