Niyonsenga Norbert Ally umuyobozi wa “OHEO’’ yasezeranye imbere y’Amategeko ”Amafoto”

Niyonsenga Norbert umuyobozi washinze Umuryango Orphan’s Hope Entertainment Organization (OHEO), yasezeranye mu mategeko na Niyonsenga Raissa, kuri uyu wa Kane tariki ya 25/4/2019.

Uyu muhango wabereye mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye mu ntara y’Ajyepfo, aho witabiriwe n’ishuti n’imiryango.

Gusezerana mu mategeko byabaye nyuma yo gufata irembo nk’ibisanzwe mu muco nyarwanda byabereye mu mudugudu wa Kinkanga mu kagali ka Buhimba ho mu murenge wa Rusatira.

Umuhango wo gusezerana mu mategeko wayobowe n’umuyobozi w’umurenge wa Rusatira wafashe umwanya utari muto yigisha abageni uko bazitwara nuko bakwiye kwitwararika mu rukundo nuko bakwiye kurusigasira ngo ruzarambe rwo nk’inkingi y’urugo.

Cyane yabasabye kuragwa n’ubunyangamugayo bimakaza umuco nyarwanda n’indangagaciro z’ubunyarwanda kugirango nabo bazabyara bazavukire mu muryango muzima.

Twababwira ko uyu muryango wa OHEO washinzwe na Norbert ,ari umuryango utari uwa leta ufite intego zo ufasha no kurengera abana cyane ushyira imbaraga kubijyanye n’uburezi bwabo, ubu ukorera mu gihugu hose ufite ikicaro mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Ikindi, Umuryango Orphan’s Hope Entertainment Organization (OHEO) Ufite incingano yo kurinda abana b’imfubyi ihohoterwa iryariryo ryose no guharanira ko bagira imibereho myiza binyuze m’ubuvugizi n’imyidagaduro, wiyemeje kurandura burundu indyo mbi ari nabyo bitera umwana kugwingira, guhanga uturima tw’igikoni (kitchen garden).

Norbert aherutse kwiyamamaza ku mwanya w’ubudepite biciye mu mu rubyiruko rwa FPR Inkotanyi rw’akarere ka Nyarugenge.

Yasezeranye na Raissa bamaze imyaka ibiri bakundana.

AMAFOTO.


Bari kurahira.


Niyonsenga Norbert umuyobozi washinze Umuryango Orphan’s Hope Entertainment Organization (OHEO), yicaye mu murenge.

Umurenge yasezeraniyemo.

PHOTO:HANGA.RW

SOURCE:HANGA.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up