Nyarugenge-Kiyovu: Ubuyobozi bwakemuye ikibazo cy’umurage umaze igihe asesera yarafungiwe inzira

Share

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24/4/2019,ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge bwakemuye ikibazo cy’umuturage umaze igihe asesera kubwo kubura inzira acamo igana iwe n’umuryango we barayifunze.

Abayobozi bicaranye n’abaturage bafitanye ibibazo barimo kuganira.

Hashize igihe gito hanga.rw igaragaje ikibazo cy’umuturage witwa Gatembo Kayihura Evariste cyo gufungirwa inzira y’amaguru yacagamo n’umuryango we , aho yafunzwe n’umuturanyi witwa Afissa kubwo amasezerano bari bagiranye yogukoresha iyo nzira yarangiye.

Icyo gihe amazerano yo guca muri iyo nzira yari amezi atanu,nabwo yemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba mu nteko y’abaturage.

Amakimbirane yaje kugaragara kubwo Afissa yabonye igihe bahawe n’ubuyobozi cy’amezi atanu cyarangiye ,azana abasuderi baraza basudira urugu rw’umuryango ,biviramo ko Katembo n’umuryango we basa nk’abafungiranye mu gipangu. Icyo gihe baratabaje ubuyobozi buza kubafasha byihuse bubashakira k’uwundi muturanyi inzira ,ariko bwakeye nawe ny’iri gipangu ahafunga avuga ko ubuyobozi bwapfumuye uruzitiro rwe ntaburenganzira abahaye.

Katembo yabonye bikomeye atangira kwirwanaho aho yasohokaga cyangwa akajya iwe aseseye muri urwo ruzitiro.

Ubuyobozi bw’umurenge bwaje gutumiza impande zombi barabaganiriza hagamije kubunga no kubagira inama, byarangiye bombi bemeranyije guhana amahoro bakitabaza ubutabera.

Ibi byashimangiwe na gitifu w’umurenge Ingabire Fanny aho yagize,ati:’’Iki kibazo cy’aba baturage twakigize umwihariko , twabatumije bombi twicarana nabo igihe kinini tubaganiriza ari nako tubagira inama. Baje twemeranya ko bagiye guhana amahoro Gatembo agaca aho yarasanzwe aca n’umuryango we,ubundi bahisemo kugana ubutebera bakaburana mu nkiko hakazubahirizwa imyanzu y’inkiko’’.

Gatembo yaje kubwira itangazamakuru ko anyuzwe kandi yiteguye kuburana mu nkiko kuko yarangije gutanga ikirego bazaburana kuwa 17/5/2019, naho Afissa nawe yavuze ko agiye gutanga nawe ikirego areka ko ibyo yasudire byaje bigahirikwa nabo mu muryango wa Gatembo.

Iki kibazo twababwira ko byari byitezwe ko kizaganirwa mu nkeko y’abaturage yateranye kuwa 23/4/2019 ariko ntibyakunda,ubuyobozi bwatangaje ko bwari bwahisemo kukigira umwihariko, ari nabyo byatanze umusaruro nkuko babitubwiye.

Admin

Uruvugiro.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up