Nyarugenge.Inteko y’abaturage Mu kagari ka Kiyovu yategereje umuyobozi w’umurenge iraheba.

Inteko yabaturage yateraniye mu kagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge tariki 23/04/2019 yategereje umuyobozi w’umurenge aho yari ategerejwe kurangiza ibibazo by’abaturage harimo n’uwitwa Katembo Kayihura Evariste utuye mu mudugudu wa Rugunga muri aka kagari aho inteko yateraniye avuga ko yarenganyijwe n’umutaranyi ubwo yamufungiraga inzira y’injira iwe mu rugo maze we n’abana be bamara iminsi itanu badasohoka mu nzu.

Kimwe n’abandi baturage bari bategereje kugeza ibibazo byabo ku muyobozi w’umurenge barinze basoza inteko saa kumi nebyiri na mirongo ine n’irindwi batamuciye iryera.

Abanyamakuru nabo bari bategereje kumva imyanzuro ya bimwe mu bibazo barinda bataha inkuru batayibonye.

Ubwitabi bw’abaturage bari bategereje gitifu Fanny

Katembo Kayihura Evariste wari utugereje ko ikibazo cye gihabwa umurongo na gitifu w’umurenge amaso yaheze mu kirere


Umunyamakuru w’uruvugiro.com yavuganye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge w’agateganyo Ingabire Fanny adutangariza ko yari yagiye kureba umushinga w’agatare project ndetse bo nk’abayobozi ubundi bakunze kujya mu kagari karimo ibibazo bitandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge w’agateganyo Ingabire Fanny

Kimwe abaratuge bakunze gushinja ubuyobozi bw’inzego zibanze ngo n’uko badakunze kuboneka mu gihe baba bizeye ko bari bukemurirwe ibibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up