Nyarugenge.Kimisagara bahangayikishijwe n’insoresore zishikuza abagenzi amatelefone.

Abaturage batuye mu gace ka Kimisagara ari naho benshi bakorera ubucuruzi barasaba inzego z’umutekano kubafasha mu guhashya insoresore zitega abantu zikabambura utwabo harimo amatelefone n’amashakoshi.

Izi nsoresore kenshi uzisanga haffi n’inyubako z’amashirahamwe uzamuka ku kimisagara ku ruhande ruhana imbibi n’umurenge wa Gitega kw’isoko ryabazunguzayi.Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko bahakorera urugomo bakambura abaturage.

Abaturage bashungereye uyu musore wamanutse ku mukingo

Izi nsoresore abaturage bazishinja kwirirwa banywa ibiyobyabwenge, birimo inzoga z’inkorano ndetse n’urumogi,uzisanga zicaye haffi n’umukingo, ari haffi aho ari naho bakunze kmburira abaturage, bakaba basaba inzego z’umutekano kubatabara by’ihuse.

Dore umukingo yahanutseho
Uyu musore yavuniye ku mukingo ahunga abasekirite

Kuri uyu mukingo bavuga mu minsi yashize havunikiye umwe muri izi nsoresore ubwo yahungaga abitwa abasekirite nyuma y’ukwiba telefone y’umugenzi wahatambukaga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara Havuguziga Charles , yatangaje ko bajya bafatwa bakajyanwa mu kigo ngororamuco cyo kwa Kabuga giherereye i Gikondo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara Havuguziga Charles

Yagize ati “Abanyerondo bacu barabafata ku buryo bagahita bajyanwa kwa Kabuga.”Avuga ko uretse aba bajura, hari n’abandi ruharwa barimo n’abatubuzi bo ku rwego rwo hejuru bafatiwe muri uwo murenge wa Kimisagara mu mukwabo wakozwe na Polisi ku bufatanye n’irondo.

Muri iki gihe cy’ubukangurambaga kubyerekeranye n’umutekano n’isuku mu Mujyi wa Kigali usanga ubujura bugenda bugabanuka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up