Nyarugenge:Umuturage aratabaza avuga ko yafungiwe inzira zose acamo yaheze mu nzu n’umuryango we

Gatembo Kayihura Evariste atuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge mu kagali ka Kiyovu,aratabaza nyuma yaho afungiwe inzira y’amaguru yacagamo n’umuryango, yakwitabaza ubuyobozi bw’umurenge ngo bumufashe ntibugire icyo bumufasha.

Ubwo twagera iwe twasanze ari gusesera mu nzira yo mu gipangu cy’umutaranyi.

Uyu muturage yabwiye HANGA.RW ko ameze nkuri muri gereza kuko amaze iminsi ibiri afungiwe inzira yacagamo y’amaguru n’umuturanyi kandi meya w’akarere ka Nyarugenge Kasime Nzaramba yarabasabye kumvikana bitakunda bakiyambaza inkiko.

Ibi meya yabivugiye mu nteko y’abaturage ubwo yaje gukemura iki kibazo muburyo bw’agateganyo yategetse ko bamutiza inzira y’amezi atanu mu gihe bagishakisha ubundi buryo burambye.

Ubwo Afissa yazanaga abasuderi basudira inzira Gatembo yacagamo n’umuryango we.

Icyo gihe meya aganira n’itangazamakuru yagize ati:”Iki kibazo cy’abaturanyi tugikemuye muburyo bw’agateganyo,nk’ubuyobozi tubahaye amezi 5 ngo bishakemo igisubizo ubwabo,bakumvikana byanze bakagana inkiko. Nibo bazakora ibishoboka”.

Uyu mutarage yahise afungurirwa inzira atangira kuyicamo dore ko n’abaturanyi bitabiriye inteko icyo gihe basabye ubuyobozi ko iyo nzira yahozeho cyera nabo babuze aho banyura yagarukaho,uyu bashyira mu mijwi witwa Afissa waguze ikibanza yagakwiye kureka iyi nzira ntayifunge.

Gatembo avuga ko amezi 5 bahawe n’ubuyobozi ngo bishakemo ibisubizo yakomeje gushakisha uyu Afissa ngo babiganireho akamubwira ko nta mwanya abifitiye ,nyuma yaje no kumubura ngo yarigiriye hanze y’igihugu.

Yaje kugana abunzi nabo baramushakisha baramubura,abonye bitinze yahisemo kugana inkiko nabwo baramubura bimura urubanza barushyira ku wa 17/5/2019. Twagerageje gushakisha uyu Afissa ngo tumenye uko bimeze turamubura.

Aka niko kayira Gatembo yacagamo n’umuryongo kafunzwe.

Ikibazo gikomeye gitumye uyu muryango utabaza, uyu Afissa yavuye hanze yaje amezi bahawe 5 yarashize ahita azana abasudira basudira urugi rw’igipangu uyu muryango wacagamo none baheze mu rugo.

Hanga.rw twahageze dusanga hafunze tubaza Ingabire Fanny umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Nyarugenge ko hari umuryango waheze mu nzu atubwira ko yabafashije,ati:”Uwo muryango twarawufashije twabashakiye ahandi baca,aho bari basanzwe banyura bahibagirwe rwose?” ibi yabitubwiye kumurongo wa telenofi.

Nubwo umuyobozi avuga ibi umuturage aramushinja ko ahubwo yamushyize mubibazo,ati:’‘Yaraje apfumura igipangu cy’umuturanyi acamo inzira ,umuyuranyi atabishaka,bwakeye ahafunga abwira ko ntanzira ashaka we anyishyiramo abwira ko azanyiciramo nambona ndi gusesera iwe. Ariko ndi gucunga yinjiye mu nzu nkasesera nkakundi nagira aho twicwa n’inzira n’abana banjye twabuze uko tujya guhaha ibyo kurya”.

Ikindi uyu muturage yatubwiye ari nacyo ntandaro y’ibibazo nuko aho atuye ari hagati abaturanyi bamukikije haje umukire ashaka kubagurira hamwe nahe, kubera arimo hagati atabisha bituma batangira kumutotoza.

Aha yagize ati:”Umukire arashaka kugura hano hose miliyoni 120 rwf ,ariko njyewe simbishaka guhera ubwo batangiye gufungirwa inzira zose banteza umutekano mu ke, mbonye bishobeye nemera kugurisha barampenda mbivamo,ibaze igipangu cyose ngo bampe miliyoni 3 rwf kuko? Njyewe byacanze nayobewe icyo nkora ubuyobozi bw’igihugu buntabare”.

Inzira zose zafunzwe hano hashyizwe ibiti n’abati.

Ikigaragara ntihatangira igikorwa uyu muryango uraza kurwana n’abaturanyi cyangwa n’abarinzi barinzi uru rugi rwasudiriwe bacunze ko rwicwa n’uyu muryango waheze mu gipangu.

PHOTO:HANGA.RW

SOURCE:HANGA.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up