Nyarugenge: Ishusho y’uko umutekano uhagaze n’isuku mu murenge wa Mageragere

Share

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19/4/2019 hanga.rw yazengurutse udusantere duhuriramo abantu benshi twose muri Mageragere isanga imirimo y’isuku irimbanyije,ubuyobozi bwemeza ko bugeze kuri 81% mu muhigo w’isuku n’umutekano.

Inzu twasanze zitewe amarangi.

Kuva saa sisita z’igicamusi kugeza za kumi nimwe z’umugoroba twari mu murenge wa Mageragere aho twari twasuye abaturage tuganira uko bameze mu isuku n’umutekano cyane twibanze kureba imyambarire mu baturage,isuku mu mihanga y’imigendirano,isuku ku mazu batuyemo,ubusitani ku mashuri n’isengero n’ibindi bitandukanye byerekana ko umuturage w’iki kinyejana yasirimutse.

Aha hari ubusitani butoshye ni kuri kiriziya ya Mageragere.

Bamwe mu baturage twasanze mu isantere ya Nyaruyenzi twaganiriye batubwiye ko bishimye kandi bameze neza  barashimangira ko ubuzima bwahindutse cyane nyuma yaho ubuyobozi bubashishikarije kugira isuku aho batuye no kwambara inkweto n’imyenda ifuze , baravuga ko ntawukirwara inda zo munyenda ndetse n’amavunja.

Amushuri twasanze yarashyizweho pave.

Ati:’‘Twarasirimutse icyitwa amavunja muri twe cyarayoyotse,twabonye amazi turakaraba ,turafura tukambara imyenda ifuze, muri rusange turashimira perezida wacu Paul Kagame watuvanye mubwigunge mu mutubwirire ko Nyaruyenzi twishimiye iterambere atugejejeho”‘.

Nyuma twashatse ubuyobozi ngo bugire icyo butubwira tuganira na Ntirushwa Chiristopher uyobora uyu murenge wa Mageragere atubwira ko bamaze igihe cy’amezi atatu batangije ubukangurambaga ku isuku n’umutekano mu midugudu yose y’umurenge n’amasibo.

Ishuri ry’itegererezo rw’ubutswe n’imbuto foundation ryakuyeho umubare w’abana bataga amashuri,ubu ni 0% kubana bata amashuri.

Yagize ati:’‘Kugeza ubu tumaze amezi atatu dushyira mu bikorwa gahunda y’isuku n’umutekano,mwabibonye imihigo hafi yayose turi kugipimo hafi ya 81%. Inzu zose ziri ahahurira abantu benshi imirimo yogusiga amarange irarimbanyije ,imihanga y’imigendiraniro irasukuye buri rugo rufite ubwiherero,nta muturage ukirarana n’amatungo mu nzu,twateye ibiti ku mihanda n’ubusitani ku mashuri n’isengero hose buratoshye”.

Ishuri ry’ikitegererezo muri Mageragere.

Ibijyane n’umutekano, yagize ati:’‘Tufite irondo ry’umwuga dukora isaha kuyindi duhashya ibyaha cyane twafashe abantu bose bacuruzaga ibiyobyabwenge , ubu dufite gahunda yo guhugura abanyerondo mu gihe gito turabaha n’ibikoresho by’akazi bibafasha gukora neza,ikindi twavuga abanyerondo bacu bahembwa neza buri tariki ya 25 umushahara uba wabagezeho”.

Twashoje ikiganiro agira ati:”Twifuza Mageragera itoshye,ikeye ,itekanye kandi itunganye’‘. Yongeyeho ati:”Iyi modoka y’isuku n’umutekano itangwa nk’igihembo na polisi twahigiye ko itaha iwacu”.

Ikigo nderabuzima abaturage bivurizaho.

Mageragere numwe mu mirenge munini uguze akarere ka Nyarugenge,cyane ufite ibice by’icyaro byinshi.

PHOTO:HANGA.RW

SOURCE:HANGA.RW

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up