Thursday, September 24
Shadow

Nyarugenge-Gitega: Abagera ku 122 barangije amahugurwa ku irondo ry’Umwuga

Share

Nyarugenge mu murenge wa Gitega kuri uyu wa kane tariki ya 18/4/2019 hashojwe amahugurwa y’abantu 122 ku kurara irondo by’umwuga, muri uyu murenge hamaze iminsi hakorwa ubukangurambaga ku isuku n’umutekano.

Abahuguwe ni abagiriwe ikizere muri buri mudugudu mu igize Umurenge wa Gitega  ngo bahuguwe ku rondo ry’umwuga iminsi itatu mu gihe hongerewe imbaraga muri iyi minsi muri gahunda y’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano.

Abarangije aya mahugurwa babwiye hanga.rw ko amasomo bahawe azabafasha guhagurukira abantu bakora inzoga z’inkorano n’abacuruza ibiyobyabwenge bavugwa mu murenge wa Gitega nk’uko Uwineza Chantal uyarangije abivuga.

Mutuyimana Gabriel  uyobora uyu murenge wa Gitega  yasabye aba barangije aya mahugurwa gushyira imbaraga mu kurinda abantu n’ibyabo nk’uko babitojwe.

Yagize ati:’’ Irondo rikozwe neza kandi imikorere ya ryo igakurikiranwa ryatanga ibisubizo ku mutekano w’abaturage mu midugudu , kuko aho rikora hagaragara impinduka nziza mu baturage’’.

Yakomeje avuga ko mu gutoranya abakora irondo ry’umwuga  harebwe ab’inyangamugayo aribo ubu bahuguwe byatumye bumva akamaro n’impamvu y’irondo bakora.

Umuyobozi w’uwungire w’ingabo mu karere ka Gasabo na Nyarugenge LT.Col. Ruganga  yasabye abanyerondo kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabora birinda kurya ruswa bitwaje inshingano bahawe cyane abasaba kwirinda kujya mu kazi basinze.

Ati”Uzaza aje kunyunyuza imitsi y’abaturage yakagombye gufasha akaza aje kwambara iyo myenda ashaka kuyungukiramo uwo azakomerekeramo turanabizeza ko utazabona ku gihe ibyo agomba guhabwa (umushahara) ntazigaragambye azatwegere tuzabimufashamo,ndabasaba kwirinda inzoga mu igihe muri mu kazi,nta kiza cyo gusinda usibye ko bigusuzuguza rwose ndabiginze mubyirinde”.

Yasobanuye ko Irondo ry’umwuga rikorwa n’abahoze mu ngabo na polisi by’igihugu, abahoze muri Local defense force,Dasso ndetse n’abandi bigeze kuba mu nzego zicunga umutekano, bakagenerwa ishimwe rya buri kwezi riva mu misanzu y’abaturage.

Uyu muhango wasojwe no guha imyenda mishya n’amakote by’akazi aba banyerondo,ibikoresho by’akazi birimo amatoroshe , n’ibindi bijyanye no gucunga umutekano bifite agaciro ka miliyoni 2,000,000 rwf rwf.

Nyuma habayeho umuhango wo gufungura irondo shop, inzu y’ubucuruzi izajya yifashishwa n’abanyerondo ba Gitega ifite ibicuruzwa by’agaciro gasaga miliyoni 3,000,000rwf nkuko byasobanuwe na Youssuf Kabirigi umuhuzabikorwa w’irondo mu karere ka Nyarugenge ,aho yagize,ati:”Iyi nzu y’irondo shop ni iya 7 dufunguye ku rwego rw’akarere mu mirenge 10 dufite,ibi bifasha abanyerondo yacu benshi dufite n’abasiribatere aha bahafatira icyo kurya mu gihe bategereje imushahara usibye ko nawo ntugitinda”.

Umurenge wa Gitega n’umwe mu murenge 10 igize akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

8 Comments

  • I was curious if you ever thought of changing the structure of your blog?

    Its very well written; I love what youve got to say.
    But maybe you could a little more in the way of content
    so people could connect with it better. Youve got an awful
    lot of text for only having one or two pictures.

    Maybe you could space it out better?

  • What i don’t understood is in reality how you are now not actually much more smartly-appreciated than you may
    be right now. You are so intelligent. You know therefore significantly relating
    to this topic, made me personally imagine it from a lot of numerous angles.
    Its like men and women are not interested unless it
    is one thing to do with Lady gaga! Your individual stuffs excellent.
    Always take care of it up! adreamoftrains best web hosting sites

  • I seriously love your website.. Great colors & theme. Did you create this amazing site yourself?
    Please reply back as I’m hoping to create my own blog
    and would love to know where you got this from or exactly what
    the theme is named. Many thanks!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up